Kamonyi: Mu mihigo bari biyemeje harimo no kubakira abatishoboye yagezweho

Akarere ka Kamonyi ni kamwe mutwageze ku mihigo kari kiyemeje kwesa, aho bari bahize kuzashakira amacumbi abatishoboye, bakaba barabashije kubatuza bose nkuko byagaragaye muri imwe mu Mirenge igize aka Karere ka Kamonyi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Nyakanga 2020 ubwi twasuraga Imirenge ku bw'ibikorwa birimo, twasuye  n'uwa Mugina, mu kagali ka Kabugondo ahubatwe inzu icumi (Ten in one), muri buri inzu hakaba haratujwemo imiryango 2 inzu zikaba zarubatswe n'aka Karere ndetse n'imiganda y'abaturage.

Muri uyu mudugudu wubatswe muri aka kagali twasanzemo n'uwasigajwe inyuma n'amateka nawe wahawe mo inzu.

Muhawenimana Monique watujwe muri uwo mudugudu akaba nuwasigajwe inyuma n'amateka nk'uko twabivuze, agaragaza imbogamizi z'uko asohorwa munzu yari yaratujwe mo kuva mu kwezi ku kwakira 2019, ariko ngo ubuyobozi bukaba bumusaba ko yajya muyindi nzu,  akavugako bimugoye kuko inzu bashaka kumushyiramo ari ntoya ugereranyije n'umuryango w'abana bane afite, kandi uwo bashaka ko bagurana inzu we nta mwana n'umwe afite. Akavuga ko byagorana kuba yajya aza gusarura imbere y'umuryango w'umuntu imyaka ye yahinze, ibintu afata nk' akarengane akorerwa kuko ari uko yasigajwe inyuma n'amateka.

Ati: "Njyewe natujwe muri iyinzu mu kwa cumi k'umwaka ushize, inzu yanjye ntikoze isuku nk'iz'abandi duturanye, kandi namaze kwiterera isombe ryo kuza ndya ( igicucu) none barambwira ngo mvemo njye muyindi nzu ngurane n'uwari uyirimo! Ikindi njyewe mfite umuryango we ntabana afite, nkabona kuba bandekera muri iyi nzu aribyo byamfasha kuko mbona kuba bamaze kunyimura inshuro ebyiri zose mbifata nk'akarengane".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagali ka Bwana Kabugondo Muhire Jean Claude avuga ko batamukuye mu nzu, akavuga ko ahubwo agiye gushyirwa mu nzu y'abatishoboye, agakurwa mu nzu y'abasenyewe n'ibiza kuko zose zubatse kimwe. 

Ati: "Hari uburyo bubiri twubatsemo izi nzu. Hari izabasenyewe n'ibiza, n'izubakiwe abantu batagiraga amacumbi. Monique akaba aherereye mu ruhande rw'abantu bubakiwe batagira amacumbi akaba we ashaka kuba munzu yabasenyewe n'ibiza bityo iyo ikaba ari yo mpamvu tumusaba kujya munzu agomba kubamo, ariko kandi twanamwemereye ko azakomeza gusarura imyaka ye".

Ibi Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali avuga abihuriyeho n'ibyo uw'Umurenge wa Mugina Bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide yatubwiye ubwo nawe twamugezagaho iki kibazo.

Akarere ka Kamonyi mu mihigo kari gafite harimo gutuza abatishoboye bose hamwe bagera kuri 311, ubu bose bakana baratujwe kandi neza.

Umudugudu wubakiwe abaturage batishoboye ndetse n'abakuwe mu manegeka

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *