Ubwiru mu igaruzwa ry’imwe mu mitungo ya Leta yanyerejwe.

Imyaka ishize ari myinshi mu Rwanda   havugwa inyerezwa ry'imwe mu mitungo ya Leta cyangwa niya rubanda iburirwa irengero.

Minisitiri w'ubutabera Busingye[photo archives]

Ubushakashatsi bwatangiriye muri 1985 ,aho nyakwigendera Gatabazi Felecien yafunzwe akurikiranyweho kunyereza ibiryo by'impunzi zari zaravuye mu gihugu cya Uganda.

Hongeye kumvikana urubanza rwa Ruhamanya Vincent  wavuzweho guhombya Petrorwanda yarishinzwe gucunga no gucuruza ibiva kuri peteroli.

Icyo gihe byarasakuje kugeza ubwo Twagiramungu Faustin nawe yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo wa STIR .

Undi waburanye ni Majyambere Silas wavuzweho ko Leta yamuhaye isoko ryo kugurira amakomine amanisani yipakurura akazana izapfuye.

Uburero isesengura ryerekana ko mu Rwanda uhanirwa kunyereza ibyo yahawe gucunga ari utariteganyirije  cyangwa uwamugabiye yaravuye mu mwanya w'ububasha bunyaga bukanagaba.

Imyaka  makumyabili nindi FPR yazanye umurego wo gukumira inyerezwa ry'imwe mu mitungo ya Leta niya rubanda ,ariko wagira ngo ahubwo yababwiye kuyinyereza.

Ibigo bya Leta byaribwe Abadepite bagatumiza ababiyobora bikarangira bavuze ko banyuzwe. Duhere kuri Petrerwanda yo yarahombejwe birangira inavuyeho burundu.

Sam Nkunsi yavuye Rwandatel ayigize igisenzegeri ,ariko agabirwa kujya kuzana imashini zo kongera amashanyarazi azikura mu gakinjiro ko muri Korea ntizigeze zikora.

Umushinga w'amashanyarazi ya Rukarara kugeza n'ubu ntuvugwa.Igurwa rya bimwe mu bikoresho byari kubaka umushinga w"amashanyarazi ku kanyaru mu murenge wa Ngoma   mu karere ka Nyaruguru.

FARG mwibuke Musoni James na nyakwigendera Nyatanyi.Abubatse umuhanda Kicukiro Bugesera ukaba usubirwamo.Stade Huye ,Bugesera na Rubavu udasize regional  Nyamirambo.

Ministeri y'uburezi,Ubuvuzi nabo ntibasigaye inyuma.Banki yari ishinzwe imiturire mu Rwanda yahombeje akayabo ikurwaho.Amabanki yahinduye amazina ntiwabara kubera guhomba.ONATRACOM nayo yarahombye ihindurwa izina.Nimwibaze amazina amaze kwitwa Elctrogaz ,kongeraho gutandukanya amazi n'umuriro ariko n'ubu Nyamvumba arafunzwe.

Gaz yo mu kivu yabaye umushinga utarangira.Ibikorwa bikorwa bya nikize.Umushinga wo gusiba Ruhurura ya Mpazi wakozwe nabi kugeza n'ubu imvura irayishwanyuza.

Ibiro by'umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge watangiye gusanwa utarakorerwamo.Ibigo byahombejwe ni byinshi tuzagenda tubigarukaho.

Ministri w'ubutabera Busingye yigeze kuvuga imanza Leta yatsinze nizo yatsinzwe,ariko ntiyagaragaje aho kugaruza  ibyanyerejwe bigeze.

Isesengura ni uko ufatwa aba atagifite uwamugabiye ngo amukingire ikibaba.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *