Inkoni yera umutekano w’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona

Inkoni yera ni  igikoresho gikenerwa n'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugirango arebe imbere ye kandi kikaba igikoresho kirinda umutekano w'uyikoresha ngo atangwa akavunika.

Abafite ubumuga bwo kutabona bagorwa  no kugenda  ngo bagere aho bashaka kuko bifashisha ikibando cyangwa igiti bitaba ibyo ngo bakabarandata ariko nabyo ngo bikaba ikibazo kuko kubona umuntu ugendana n'utabona nabyo biragora. 

Bavuga ko iyo nkoni inafite ubushobozi bwo kubarinda gukubitwa n’inkuba cyangwa gufatwa n’amashanyarazi, kuko ikirindi cyayo kiba ari pulastiki.Iyo nkoni iyo ifite amabara y’umweru gusa, bisobanura ko uyitwaje atabona,yaba ifite amabara y’umutuku n’umweru bikaba bivuze ko atabona kandi atanumva.

Abafite ubumuga bwo kutabona basaba ko ibiciro by'inkoni yera  bifashisha mu gukora ingendo zitandukanye byagabanuka kuko zitaboneka ku bwisungane  mu kwivuza kandi zikenerwa na benshi bafite ubumuga bwo kutabona. 

INGABIRE Severe ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko mungendo zitandukanye yifashisha inkoni yera imufasha kumenya imbere iyo agenda akavuga ko iyi nkoni ari igikoresho nkenerwa cy 'ibanze mu buzima bwa buri munsi ku bafite ubumuga bwo kutabona. 

Ati", Umuntu utabona iyi nkoni imuha umutekano aho ahagaze aho agenda kuko imurinda ibyamukomeretsa. "

KAMUZINZI Thomas ufite ubumuga bwo kutabona umaze igihe yifashisha inkoni y'igiti cy 'inturusu mu ngendo za buri munsi avuga ko inkoni yera ihenze atabasha kuyigondera kubera amikoro make ariko akishimira ko kuri uyu munsi nawe yahawe inkoni yera. 

Ati",Ubundi nagiraga inkoni y'inturusu none mbonye inkoni izajya inyobora ahongenda nkamenya ko nyifite naba ngiye nko mu materasi nkamenya ngo ni iterasi ".

Dr, KANIMBA Donatille umuyobozi nshingwabikorwa w'ubumwe nyarwanda bw 'abafite ubumuga bwo kutabona asaba Leta gufasha abafite ubumuga  bwo kutabona kubona inkoni yera kuko yatuma hari benshi babasha gukora ibikorwa by'iterambere. 

Ati", Nk 'umuntu w'umucuruzi ugendana n'umuntu umuherekeje igihe cyose inyungu yose yarangirira mu matike cyane cyane ari umucuruzi uciriritse ariko ushoboye guhaguruka ukijyana inkoni yera igufasha gushobora kujya aho ushaka kujya wijyanye ".

NDAYISABA Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w 'inama y'igihugu yabafite ubumuga avuga ko inzego zitandukanye za Leta ziri mu biganiro byo gushaka uko inkoni yera n 'ibindi bikoresho by 'ubuvuzi bikenerwa n 'abafite ubumuga byaboneka ku ubwisungane mu kwivuza. 

Ati", Ibikoresho biba bihenze dukeneye kubyigaho tukabinononsora kuko dufite imibare ya buri cyiciro byibuze nk 'ibikenewe nk 'insimbura ngingo niba ari abakeneye utwuma two mu matwi niba ari abakeneye inkoni zera buri cyose dufite imibare byibuze w 'abantu babikeneye noneho turebe tugendeye kubiciro dufite n 'inyigo yabyo n 'amafaranga byatwara noneho turebe RSSB itubwire iti, dore amategeko ibyo ateganya byose ntitwabishobora ariko byibuze reka duhere kur'ibi."

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bwo kutabona bari hagati 2000 na 3000 kandi abenshi muribo nta nkoni yera bafite.

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w 'inkoni yera, ufite insanganyamatsiko igira iti"Inkoni yera ubushobozi bwanjye " iyi nkoni ikaba yaratangiye kubaho mu 1921 ariko iza kumenyekana ku isi mu 1962 binyuze mu umuryango w'abibumbye.

Hashyikirijwe inkoni yera ku bantu batari bazifite

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *