RBC YASABYE ABAYOBOZI B’AMADINI GUTANGA AMAKURU NYAYO KURI COVID-19

Aya mahugurwa ya teguwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’abayobozi
b’imiryango ishingiye ku myemerere mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo
cya covid-19.

Ni amahugurwa yateguwe na Umucyo Community Radio akaba yitabiriwe n’abayobozi b’abadini n’amatorero 60.

Bamwe mu bayitabiriye bavuga ko roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri
muzima bakemeza ko ibyo bahakuye bazabisangiza abayoboke babo.

Pasiteri HABYARIMANA Desire ni umwe muri bo uvuga ko mbere yo gusenga abantu bakwiriye kumva ko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Ati: ” Hari imvugo ikunze gukoreshwa ivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima aho abantu bakwiriye kumenya uko barinda imibiri yabo bakamenya kwirinda ubwabo bakanamenya uko barinda bagenzi babo.”


Naho MUTABARUKA Fulgence nawe wayitabiriye avuga ko mbere yo gusenga abantu bakwiriye kuba bafite ubuzima agasanga abakirisitu bakwiriye
guhindura imyumvire bakarushaho kwitwararika.

Ati” Muri aya mahugurwa twigiyemo byinshi bidufasha guhindura imyumvire kandi natwe twihereyeho, iyo hatabayeho ko abantu birinda
bakandura icyorezo ari twe nk’itorero byatugora n’umuntu byamugora, umuntu akeneye kubanza akirinda kugira ngo roho ye ibone aho itura.”

Aba banyamadini kandi basabye abayoboke babo guhindura imyumvire ituma ibyo bigishwa bigongana n’amabwiriza yo kurinda ubuzima bwabo.


Pasiteri HABYARIMANA Desire ati” turasaba abayoboke bacu guhindura imyumvire ku buryo basoma bibiriya ntibigongane n’amabwiriza ya leta
yo kurinda imibiri yacu kuko roho itatura mu kirere.”


Capitain Alexis ni umukozi mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) akaba ashinzwe kurwanya indwara zishobora gutera ibyorezo, yasabye aba bayobozi b’amadini n’amatorero  kwirinda gutanga amakuru atariyo ku
cyorezo cya Covid-19 cyane ko ibyo bavuze bigera kuri benshi.

Yagize ati” Icyo tubasaba nuko bagomba gutanga amakuru nyayo ntibayobye abakirisitu kuko hari amakuru ajyanye na Covid-19 abantu bakwiza bigatuma hadafatwa ingamba zikwiriye; ubwo rero icyo tubasaba ni ugutanga amakuru nyayo ntibabwire ababakurikira ko Coronavirus ari
ubuhanuzi bwasohoye, kuko buriya abanyamadini ni abantu badufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu, batanze ubutumwa butari bwo rero
byatugora kugira ngo tugere ku ntego twihaye zo guhashya iki cyorezo.

Umuyobozi wa Radiyo Umucyo, Nyirahavugimana Cecile avuga ko kuba baratekereje guhuriza hamwe aba bakozi b’Imana ari uko n’ubundi usanga ari bamwe mu bahura n’abantu benshi kandi rimwe na rimwe icyo bavuze .

Yagize ati, “Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bagiye bagira  uruhare muri gahunda zitandukanye kandi zagiye zitanga umusaruro, natwe rero nka Radio ya Gikristo twahisemo kubahuriza hamwe kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’iki cyorezo cyugarije isi kitanaretse n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda kugira ngo bumve ko kugira ngo kizarangire bakwiye gukomeza 
kubigiramo uruhare ariko bitanagiye kure y’ijambo ry’Imana bigisha umunsi ku  munsi."

Uretse kuba aba Bayobozi basobanuriwe ibijyanye na Covid-19 no kubihuza n’ibyo bigisha banagaragarijwe ko kugira ngo ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19 zitange umusaruro bakwiye kumva ko ari inshingano za buri wese ku kwirinda icyatuma gikwirakwira.

Inama yitabiriwe k'uburyo bushimishije 

 

 


Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *