Abafana b’ikipe ya Rayon sports baratabaza basaba uwazanye Uwayezu Fidele na Kimite ye kubeguza.

 Imyaka isaga mirongo itanu n'itanu nibwo ikipe ya Rayon sports yagaragaye muri shampiyona yabaye iya kalindwi,aha ni ku ngoma ya Fidele Uwayezu.Tutarinjira mu makosa menshi iyi Komite iriho ikora,kongeraho kuba itariho ihuza n'umufatanyabikorwa Skol turabereka kuva hatera icyorezo cya Cornavirus ikipe ya Rayon sports yahuye n'ibibazo.Turebe uko kuva Cornavirus yatera ikipe ya Rayon sports ihagaze?Cornavirus yateye ikipe iyobowe na Munyakazi Sadate.

UWAYEZU Fidele

Iyi Komite ya Munyakazi Sadate yatangiranye no kugura abakinnyi batandukanye cyane nka Rugwiro Herves wayisinyiye amasezerano y'igihe kirekire cyongerwa kandi Recrutement n'umushahara bikaguma muri ayo masezerano none Uwayezu Fidele amunyujije muri As Kigali kugirengo ajye muri APR fc.Ingoma ya Munyakazi Sadate yasinyishije Olivier Kwizera none nawe bamugireye inama yo gusezera k'umupira w'amaguru nawe asubire mu ikipe y'APR fc.Undi mukinnyi wateje ikibazo n'uwitwa Nishimwe Blaise.

Uyu nawe yasinyishijwe ku ngoma ya Munyakazi Sadate amasezerano ,kandi akazakinira Rayon sports yonyine mu Rwanda mbere yuko amasezerano ye arangira.Amakuru acicikana nay'uko Nishimwe Blaise agiye kunyura mu ikipe ya Kiyovu sports aho basabiyemo se Mateso Jean de Dieu akazi nawe agakomereza mu ikipe y'APR fc.Turebe uko Munyakazi Sadate yahanganye n'ibibazo byo mu ikipe ya Rayon sports,tunarebe uko Fidele Uwayezu ahagaze?isesengura ikipe ya Rayon sports harimo ikibazo cy'imanza zuruhuri.

Urwa mbere rwari urwa Yvan Minnaert yaregeraga kwirukanwa na Paul Muvunyi agatsindira miliyoni 35 z'amafaranga y'u Rwanda,aha Munyakazi Sadate yarajuriye ziba miliyoni cumi nenye.Urubanza rw'umukinnyi Bakame yari yatsinzemo ikipe ya Rayon sports akayicisha miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aha nabwo Sadate yeretse urukiko ko uwarezwe atariwe wari kuregwa.Urubanza rwa Runanira Amzat narwo Sadate yararutsinze.Ferwafa nayo yareze ikipe ya Rayon sports iratsindwa.Sadate yasize Rayon sports ku mwanya wa kabili.Uwayezu Fidele impamvu akwiye kwegura ninyinshi,ariko kuba ikipe yarabaye iya 7 bimuha kwegura.Kuba aha abakinnyi ikipe y'APR fc nabyo biramweguza.Kuba Fidele atumvikana na skol nabyo biramweguza.

Kuba atanze abakinnyi ku giti cye akaba atangiye kubahimbira ibyaha bimuha kwegura ,kongeraho umukinnyi Samuel Ndizeye ushakwa n'ikipe y'APR fc kugirengo asimbure Ange Mutsinzi wagiye kugerageza amahirwe.Ibi bikaba byerekana ko biganisha ikipe ya Rayon sports mu nzira mbi.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *