Mu myaka 3 ishize abana basambanyijwe biyongereye ku kigero cya 55%

Imibare y’abangavu basambanywa bakanaterwa inda imburagihe, igenda yiyongera. Urwego rw’ubugenzacyaha_RIB, rugaragaza ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55%; Intara y’Iburasirazuba ikaba ari yo iza imbere mu kugira ibyaha byinshi.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara,  ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’ umukobwa uba taliki 11 Ukwakira buri mwaka. Ni umunsi wahuriranye n’ubukangurambaga bumaze umwaka,  bugamije gukumira no guhangana  n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Urwego rw’ubugenzacyaha_RIB, rugaragaza ko abana basambanyijwe mu myaka itatu ari 5.947, abafite hagati y’imyaka 14 na 17 bakaba ari bo benshi; bakurikirana n’abari munsi y’imyaka 9  bangana  na 4.37, mu gihe kuva 2018-2021 ibirego byo gusambanya abana ari 12.840.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaga_RIB, Karihangabo Isabelle avugako uyu mwaka bakiriye ibirego by’abangavu basambanyijwe ku kigero cya 55%, agasaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kurinda abana babo mu miryango.

Umunyamabanga mu kuru wungirije wa RIB Karihangabo Isabelle yasabye inzego zibishinzwe gushyiramo imbaraga mu gukangurira ababyeyi kurinda abana babo mu miryango

Agira ati “Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, dusanga ikwiye kongera ingufu no gufatanya n’amahuriro ari mu nzego z’ibanze yegereye abaturage, nk’umugoroba w’umuryango, inshuti z’umuryango ndetse no mu muganda; kugira ngo iyo miyoboro ifashe gukangurira abaturage muri rusange ndetse n’ingo by’umwihariko, uburyo bwo kurinda abana mu miryango kuko  twabonye yuko abana benshi bahohoterwa kuko batereranywe n’imiryango yabo, aribo bakwiye kubareberera.”

Raporo y’ibikorwa by’ubushijacyaha bukuru ya  2019/2020, igaragaza ko uru rwego rwakiriye amadosiye 3,793 yerekeye gusambanya abana . Muri  yo , amadosiye 2,532 yaregewe Inkiko mu gihe ayashyinguwe ari 1,237. Mu madosiye yaregewe Inkiko, hasomwe imanza 1,727;  muri zo ubushinjacyaha bukaba bwaratsinze 1,281 zingana na 74.2%.

Prof, Bayisenge Jeannette yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko badasoje ubukangurambaga urugamba rukiriho

Habyarimana Angélique, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko Igihugu cyatangiye gushyira ku karubanda urutonde rw’abahamijwe gusambanya abana, bikaba bizatuma uwabitekerezaga atinya.

Ati “Nk’uko twabibabwiye zimwe mu ngamba zishobora gutuma habaho guhagarika ,cyangwa guca intege abakora mwene ibi byaha, ni ukuba babihamywa n’Inkiko  bakagira aho batangarizwa.”

Bamwe mu bangavu basambanijwe bagaterwa inda imburagihe bavuga ko bakigorwa mu kwibona muri sosiyete, kuko bahabwa akato n’abaturanyi ndetse n’imiryango yabo.

Umwe muri bo agira ati  “Narabyaye mu rugo baramfasha ariko abaturanyi ukabona basa n’abanyishisha, bakajya babwira abana babo ngo ntibakaze iwacu ndi ikirara. Uwanteye inda ntacyo yamfashaga, byose nabyishakagaho.”

Mugenzi we nawe wahuye n’icyo kibazo, Ati “Imbogamizi za mbere nahuye na zo n’uko nacikirije amashuri yanjye, mpagarika kwiga.”

Yongeraho ko izindi mbogamizi ari izo bahura na zo mu rugo iwabo, kuko abo babana  badahita babyakira neza.

Ati  “Baragutoteza, bavuga ngo ugiye kuzana umwana hano, ubyaranye n’umuntu utazagira icyo akumarira n’ibindi…”

Minisiti w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette avuga ko imbogamizi zigihari, kuko imibare y’abasambanya abana igenda yiyongera, ariko ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru.

Ati “Imbogamizi rero n’ubundi ziracyagaragara n’ubwo hari byinshi byakozwe muri uyu mwaka tumaze, hari ibikorwa byinshi bitandukanye; harimo gukurikira abakoze icyo cyaha, guha ubufasha bukomatanije abagikorewe, kumenya imibare yabo,  ngirango hari n’ ibikorwa binini binini  byakozwemo hano nkaburiya bushakashatsi. Kuko iyo ufite imibare ugira aho uhera kuko imibare iravuga, umenya uko  ikibazo uhanganye nacyo kingana.

Akomeza avuga ko urugamba rucyiriho, kuko ubwo habonetse imibare igaragazwa n’ubushinjacyaha, bivuze ko ikibazo kigihari. Bityo kuziba icyuho cyagiye kigaragara bizakorwa hatangwa amakuru, kugirango abakoze icyo cyaha bahanwe.

Bigaragara ko imibare y’abangavu  basambanywa bakanaterwa inda imburagihe igenda yiyongera uko imyaka ishira indi igataha, nk’uko bigaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 abana basambanyijwe bari 3.433,  mu 2019/2020 bakaba 4.077 naho mu mwaka wa 2020/2021 ni 5.330.    

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *