Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda barasaba Leta ko habaho uburyo bwo guhana k’umugaragaro abakoreye ihohotera abagore n’abakobwa bafite ubwo bumuga

Abafite ubumuga bw’uruhu bemeza ko  abagore n'abakobwa bagihohoterwa muri sosiyeti nyarwanda, aho batuye ndetse n'aho bagenda kuko babatangira bakabafata ku ngufu bavuga ko hari indwara zimwe nazimwe bavura, ngo batera amahirwe abaryamanye nabo, kuvura indwara zidakira ndetse n'ibindi babeshywa bitari ukuri. 

Uretse kuba bahohoterwa muri ubwo buryo  ngo banakorerwa ihezwa aho batuye ugasanga nta muturanyi utuma umwanawe aza iwe, cyangwa ngo uwabo ajye mu baturanyi, ugasanga babanena kandi nabo ari abantu nk 'abandi, ndetse rimwe narimwe bakanabatambamo ibitambo bazira uko bavutse.

Kuba bahura n'izo mbogamizi zose hagenda hagaragara ni ingaruka zo kuba batwara inda zitateganyijwe, hakaba ababyara kandi ababateye inda ntibabafashe kurera abo bana,ugasanga birabagora kubarera bonyine, rimwe narimwe bikanabaviramo kuba habaho guta amashuri kubari bafite amahirwe yo kwiga. 

Abafite ubumuga bw 'uruhu barasaba inzego za Leta ubukangurambaga  ku bantu bafite ubumuga bw 'uruhu cyane abagore n'abakobwa bakorewe ihohoterwa kuko bacyitinya kubera amateka banyuzemo ashaririye ,harimo nko kuba umuryango nyarwanda utarigeze ubakira nk 'abantu, bituma uyu munsi uwahohotewe atabasha kujya kuvuga ikibazo cye kuri Polisi, nubashije kugera mu buyobozi nabwo ubwabwo bubahohotera cyangwa bukababwira amagambo atabemerera kwisanzura ngo bavuge ibibazo byabo.

 Hakizimana Nicodem, umunyamabanga Nshingwabikorwa muri OIPPA hari icyo asaba inzego za Leta.

Agira ati " Leta yakagombye gushyiraho uburyo bw'ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa bafite ubumuga bw 'uruhu, ariko kandi by 'umwihariko no kubatinyura kugirango abafite ubumuga bw 'uruhu muri rusanjye bisanzure muri sosiyeti habeho n'uburyo bwo guhana ku mugaragaro abantu bakorera ihohotera abagore n'abakobwa bafite ubumuga bw 'uruhu ".

Abafite ubumuga bw’uruhu  bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wakurikiranye ikibazo cyabo cyo kubura amavuta, abu bakaba barayegerejwe kandi bakayabona ku bwishingizi bwa Mituweri aho ufite ubwishingizi yishyura amafaranga 200 gusa. 

Kugeza ubu umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA bakorera mu Turere turindwi, abafite ubumuga bw’uruhu muri utwo turere ni 238.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *