Abanyamuryango ba Kaminuza ya Gitwe baratabaza kuko imitungo yabo Rusine Josoue akomeje kuyigabiza ayigurisha.

Iminsi iherekeza umunsi.Iherezo ry'igihe ntawurimenya,kuko mu isi habo impamba nyinshi.

Rusine Josoue (photo archives)

Aha niho hava amagambo yuzuye amaganya ya bamwe mubafatanije na Gerard Urayeneza gushinga Kaminuza yigenga ya Gitwe,kuko begujwe mu mitungo yabo.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z'impande zombi rwaba urwa Rusine Josoue ukekwaho kuyigurisha,kongeraho uruhande rwabagamije kurenganurwa aremeza ko urwego rw'ubugenzacyaha RIB ngo rwaba rwaramaze kwakira ikirego kigamije kugaruza imitungo yanyerejwe.

Ubwo twaganiraga n'abamwe bo mubagize uruhare rwo gushinga Kaminuza ya by Gitwe,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo badutangarijeko kuva Urayeneza Gerard yahamywa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi agahabwa igifungo cya burundu ,ngo nibwo Rusine Josoue yihaye guhita amusimbura k'ubuyobozi bwose bwa Kaminuza.

Aba bagize bati"Nyiramana Justhina umugore wa Gerard Urayeneza ni nyirasenge wa Rusine Josoue.Ibi bikaba bimuha ubudahangarwa.

Nyirangendo Eugenia n'umugore wa Rusine Josoue,kandi Urayeneza Gerard akamubera se wabo.

Izi ngufu nizo zatumye Rusine Josoue asimbura sebukwe Gerard Urayeneza.Uko twakomezaga tuganira badutangarijeko Rusine Josoue yafashe ikibanza cya Kaminuza ya Gitwe kiri mu murenge wa Kacyiru mu nsi ya Hotel Umubano Meriden akakigurisha miliyoni maganatandatu y'u Rwanda.

Ubu bakaba bafite impungenge zuko n'ikibanza kiri mu karere ka Bugesera nacyo arimo aragishakira abakiriya.

Kuba Rusine Josoue ngo ashaka kwigwizaho imitungo mu buryo butunguranye ,ariko bigamije guhombya Kaminuza.Inzego bireba nizitabare amazi atararenga inkombe,cyane ko ibintu bitifashe neza.

Ikindi aba banyamuryango basaba n'uko ntanguzanyo banki iyo ariyo yose yatanga hagwatirijwe umutungo wa Kaminuza ya Gitwe.

Ikindi gikomeje gutera urujijo n'uburyo Rusine Josoue yihaye inshingano nta nteko rusange yateranye,ikindi n'uko nayo mafaranga yagurishijwe ikibanza cya Kacyiru atayabwiye abanyamuryango,Ubwo twahamagaraga Rusine Josoue kugirengo  tumubaze ku nkuru zimuvugwaho,tukimuhamagara tukamwibwira yahise adutangariza ko ntacyo twavugana agira ati"mwandike ibyo mushaka kuko na Gerard yahimbiwe ibyaha arafunzwe.

Ufite ububasha mu ntoke ze niwe uhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *