Ikipe ya Rayon sports igeze aharindimuka Komite yashyizweho na RGB mu mayirabili

Iteka biravugwa bamwe bakoma yombi bahakishwa abandi bakaba babonye akazi. Ikipe ya Rayon sports ubu yugarijwe n'ibibazo by'uruhuri biyiganisha ahabi.

Uwayezu Fiddle perezida w'ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Komite iyobowe na Uwayezu Fiddle iravahe?irajyahe?Rayon sports ntabwo iri mubihe byiza cyane ko noneho tariki 23 Mutarama 2022 kuri Stade Regional Nyamirambo byerekanye ko hatagize igihinduka yarwanira kujya mu cyiciro cya kabili.

Ikipe ya Marines fc yatsinzwe niya Bugesera ibitego bitandatu.Ikipe ya Marines fc kuba itsinze iya Rayon sports byashinjwa umutoza Lumami cyangwa byabazwa Komite ya Uwayezu?Abafana umwe k'uwundi niho bahera bifuza umutoza Raul shungu.

Andi makuru azunguruka mu ikipe ya Rayon sports nahamya ko Uwayezu Fiddle nabo baherewe ikipe hamwe na RGB nabo badashyize hamwe bityo gufata ingamba zo gushaka intsinzi zikabura.

Umukinnyi Kwizera Olivier yavuye mubihe byo gukina. Twatangajeko kugarura Kwizera mu ikipe ya Rayon sports bizateza ibibazo mugihe kutayibamo byari ikibazo kimwe.

Abasesengura ibyo muri Rayon sports batanga umuti umwe"kureka kugura abakinnyi bahenze kandi bava mu mahanga.

Gushaka umutoza bakirukana abahari bosee.Ikindi kivugwa n'uburyo Uwayezu Fiddle yaba agiye kureka kuyobora Rayon sports cyane ko abamuhaye inshingano nta nakimwe bamufashije.

Kuba uy'umunsi hariho hashakwa uburyo ikipe yayoborwamo,ariko bukaba butaranozwa nacyo kikaba ikibazo gihangayikishije.

RGB rero izabazwa impamvu Rayon sports itsindwa,kandi mbere itarayinjiramo itaratsindwaga.

Abareyo barasaba ko ikipe yabo bayisubizwa n'ubwo bigoranye.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *