Abana ba Nyakwigendera Rwabukwisi Jean baratabaza Perezida Kagame kubera umutungo wabo wigabijwe na Murenzi Emujeco.

Inkundura yo gutabaza ikozwe n'abana ba Nyakwigendera Rwabukwisi Jean imaze igihe kinini kubera umutungo wabo wigabijwe na Murenzi Emujeco,mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Perezida Kagame Paul niwe gisubizo cyo kwa Rwabukwisi (photo archives)

Aha niho havamo ikibazo cyabali mu myanya y'inzego za Leta kigaragaza ko bayivangira. Inkuru yacu iri mu kagali ka Cyivugiza ,mu murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.

Iy'inkuru ishingiye ku ntabaza ya bene Rwabukwisi Jean batabaza umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame kugirengo babone umutungo wabo bityo batahe mu Rwanda bave ishyanga.

Ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com cyageze mu kagali ka Cyivugiza kugirengo habonwe amakuru yanyayo.Twahereye kuri buri muturage ufite icyo yabazi ku kibazo cyo kwa Rwabukwisi Jean.

Uwo twaganiriye wese yagiye yangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.Uwo twise Byiringiro tuganira twatangiye tumubaza uko azi ibyo kwa Rwabukwisi Jean n'igihe yabimenyeye? Byiringiro"Narinziko ibyo kwa Rwabukwisi Jean byarangiye ntawukinivugaho,cyane ko gacaca yabayemo ikinamico.

Rwabukwisi yarezwe gusahura biranga ,ariko nyuma inteko gacaca ya Cyivugiza izana Ndahimana umuhungu wa Rwabukwisi warufungiye jenoside kugirengo ashinje se gusahura imitungo yo kwa Kabuguza,ariko nabyo byakozwe kubera ingufu z'umukobwa we.

ingenzi wowe waba uri mubahigwaga muri jenoside cyangwa ntabwo wahigwaga? Byiringiro "jyewe ntabwo mvuka Cyivugiza ,ariko nahageze 1986 nd'umufundi kuko nize CERAI muri jenoside yakorewe abatutsi nta nzu nagiraga kandi ntawampigaga ,ariko Rwabukwisi Jean ava muri Kigali twe twarahagumye.Ntabwo yaregwa gusahura atagize uruhare muri jenoside.

ingenzi waba warakurikiranye Gacaca yarezwemo Rwabukwisi Jean gusahura? Byiringiro "Gacaca narayikurikiye kuko mbere habanje Uwishema Beda n'iwabo se n'umushoferi bazanye ikirego cy'uko Rwabukwisi Jean ya asahuye,babura ibimenyetso.

Ingenzi undi twaganiriye twamwise Higiro k'ubw'umutekano we . Ingenzi har'amakuru avugako wabaye umwe mu bashinje Rwabukwisi Jean ko yabasahuye watubwira uko byagenze?Higiro"uwavuze ayo makuru yambeshyeye cyane ko ntaho nigeze ngaragara mushinja. ingenzi waduha uko Rwabukwisi Jean bamushinje gusahura nabo yasahuye niba ubyibuka?Higiro"Gacaca yakusanyije amakuru ntawavuze Rwabukwisi Jean ko yasahuye,ariko nyuma nibwo havutse abamushinje ko yasahuye,nabyo bibura ibimenyetso kugeza naho bakoze cyamunara igahagarikwa n'uwari Gitifu w'umurenge wa Nyamirambo Rutubuka Emmanuel,kuko umuhesha w'inkiko Kanyana Bibiane yasabwe kashe mpuruza arayibura.

Jyewe nakoreraga Rwabukwisi Jean yarafite amazu mu mujyi mugace k'ubucuruzi,yarafite ubworozi Nyamirambo,ikindi yacuruzaga Caguwa,ariko kubera ko yari mu buhungiro umutungo we warivabijwe.Rwabukwisi yahunze 8/4/1994 ahungishijwe na EX FAR Col Ndengeyinka Barthazar kuko yari uwiwabo muri Komine Mabanza ya Perefegitire Kibuye.

Rwabukwisi yacuruzaga amabuye y'agaciro nka Gasegereti na Korota.Ubwo rero inteko gacaca yazanaga umuhungu wa Rwabukwisi witwa Ndahimana yambaye imyenda y'abafungwa n'abagororwa yahise arekurwa kuko yarabakoreye igikorwa bifuzaga. Murenzi Emujeco yaje nk'umwe mubacutse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yifashishije abahesha b'inkiko b'umwuga atwara umutungo wa Rwabukwisi Jean.

Icyerekana ko umutungo wa Rwabukwisi Jean ukwiye kwamburwa Murenzi Emujeco uwufite ku gitugu n'uko uwahoze ari umuhesha w'inkiko w'umwuga Dusabemungu Gervais yafunzwe agiye kuwugurisha.

Ntawutazi ko uwitwa Ntagomwa Irakiza Elie yakatiwe imyaka itandatu n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo kubera imyaka itandatu binamuviramo kwirukanwa burundu murugaga.

Umwe k'uwundi mubatuye Cyivugiza barasaba ko urubanza rwa Rwabukwisi Jean rwaburanishwa cyane ko abamureze kubasabura batererekanye ingano y'umutungo basahuwe.

Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda ikangurira buri mu nyarwanda gutaha mu Rwanda,ariko abenshi bakaba bafite ikibazo cy'uko imitungo yabo yigabijwe hifashishijwe bamwe mu bahesha b'inkiko bakora amarangizarubanza mpimbano.

Abo bireba nimurenganure abana ba Rwabukwisi kuko Murenzi Emujeco uwufite nawe aziko awutunze mu buriganya.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *