70% by’abapfa kw’isi bazira indwara zitandura

Diyabeti ni indwara itandura kandi idakira  igaragazwa n'uko ibipimo by'isukari mu maraso byarenze igipimo gisanzwe cya 120, kugirango hamenyekane amoko yayo n'uburyo iza  bigaterwa n'uko umusemburo wa insirine  ukorerwa n'inyama bita impinduka uvubuka ari mukeya  cyangwa se ntawo cyangwa wanaboneka umubiri ntuwukoreshe neza ari naho bamenyera ubwoko bwa diyabeti utwaye.

Rwanda NCD's alliance ni ihuriro nyarwanda rirwanya indwara zitandura mu Rwanda,  rivuga ko ku isi izi ndwara ziharira 70% z' imfu zose ariko bakavuga ko umuti wo kugabanya izo ndwara ari ukwisuzumisha hakiri kare ukamenya uko uhagaze, kuko izi ndwara iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira.


Uzabakiriho Jean Damascene ni umwe mu barwaye indwara ya diyabeti uyimaranya imyaka 22 bikaba byaramuviriyemo gucibwa akaguru avuga y'uko izi ndwara uzirwaye ubuzima buba butoroshye mu miryango ngo kuko wivuza ubuzima bwawe bwose.

Yagize ati";  ibibazo byo nibijya bibura gusa nta kwiheba kuko iyo wihebye uhomba byinshi, iyo wihangane ukiyakira byose birashoboka ubuzima ukabutwara nk'umurwayi  ntubutware nk'umuntu muzima , kuko imiti irahenda iyo bkaubariye ku 10% ni menshi ushyizeho n'ibindi uba uri bukenere nk'amatike, niyo waba ufite ubushobozi  bugeraho bugashira kuko wivuza ubuzima bwose bwo kubaho".

Uwingabiye Ethienne umuyobozi w'ishyirahamwe nyarwanda rirwanya diyabeti avuga ko uretse no kurwara izi ndwara hari ni ingaruka zishobora kuza ziyikomotseho.

Yagize ati" Ingaruka za diyabeti  ushobora guhuma, imyakura yo hasi  hari igihe kigera mu birenge umuntu ntiyumve  rimwe na rimwe amaraso ntagere mu birenge umuntu akaba yakomereka  ntabyumve, uko igisebe kigenda gikura  n'imyakura itabasha gukora neza kubera isukari yanduje imyakura  amaraso nayo ntagende neza  habaho igihe ikirenge gishobora guhinduka umukara, cyangwa se ino  bakarikata watinda byazamuka hejuru  bakaba bakata ukuguru byose bitewe n'uko isukari yangije imyakura  ya yamyanya yo hasi".

Ese ni gute wamenya ubwoko bwa Diyabeti  n'abo bwibasira?

Ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bwa diyabeti aribwo type 1 na type 2 mu ndimi z'amahanga.

Diyabeti yo mu bwoko bwa mbere, umusemburo ntuboneka na mukeya umuntu yitera ubuzima bwe bwose iyi yiganje  mu rubyiruko bari munsi y'imyaka 35

Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri  umusemburo uba uhari ariko udahagije  baguha imiti ituma uwo musemburo ukomeza kuboneka, cyangwa se bakaguha imiti ituma nawa musemburo ukora uhagije bituma ibyawubuzaga nk' ibinure ikabigabanya. Iyi yakabiri 90 %kw'isi niyo bafite  abenshi ugasanga ari abasaza n' abakecuru .

Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe  bwagaragaje ko imfu 44%  zaterwaga  n'indwara zitandura.


 

MUKANYANDWI  Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *