Abareyo bose bahuriye muri Rayon sports Day bongera kubaka ubumwe bategura ikipe izatwara ibikombe.

Ikipe ya Rayon sports nimwe muzigira Abafana benshi,nimwe muzigira ibigwi byinshi,nimwe muzigira ibibazo byinshi.Iy'ikipe iheruka gutwara igikombe cya shampiyona 2019.Ikipe ya Rayon sports imaze iminsi itsindwa bigatuma abakunzi bayo n'abafana batishimira Komite iyobowe na Fidele Uwayezu.

Uwayezu Fidel Perezida w'ikipe ya Rayon sports

Tariki 15/8/2022 nibwo muri stade Regional Nyamirambo habaye igikorwa ngarukamwaka cy'iki kipe  yambara ubururu n'umweru cyitwa Rayon sports Day.

Icyerekanako ikipe ya Rayon sports iri hejuru yizindi mu Rwanda n'uburyo habaye agashya k'indege yazengurutse ikibuga.Itike yo kwinjira nayo yari nini cyane ukurikije uko izindi zikina zaca n'igihumbi ntihagire umufana witabira.

N'ubwo benshi mubari bitabiriye ibirori bari baziko indege iza kugwa mu kibuga ariko ntibyaba.Muri Rayon sports Day nibwo herekanywe abakinnyi bazakina shampiyona 2022/2023.Nubwo Abafana bategerejeko indege ya skol nk'umufatanyabikorwa w'ikipe ya Rayon sports igwa ntigwe ntacyo byahungabanyijeho ibirori no kwisanzura kwabitabiriye.

Ibirori byakomereje k'umukino wa gicuti hagati ya Rayon sports n'ikipe yo mu gihugu cya Uganda yitwa Vipers SC.Uyu mukino warangiye Vipers SC itsinze Rayon sports kimwe kubusa,byose Abafana babishyize k'umuzanu  witwaye nabi,ariko benshi bagahuriza ku mvugo yagiye akoresha asaba ko bamurekura akigendera,bityo akaba ashobora kutazatanga umusaruro mu ikipe .
Iyi ni shampiyona ya gatatu Uwayezu Fidel agiye gukina ayoboye ikipe ya Rayon sports biramusaba gukomeza guhuza imbaraga zabakunzi be bityo bikamuhesha igikombe.
Umwe mu bakunzi b'ikipe ya Rayon sports nawe yasusurukije ibirori
Abenshi mubari muri stade Regional Nyamirambo bati "Kuberako Uwayezu Fidel ar'umugaturika yahuje Rayon sports Day n'umunsi mukuru w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya n'imvura iragwa.
Abarimo Muvunyi Paul,Ruhamyambuga Paul n'abandi batandukanye bitabiriye Rayon sports Day.Ibi bikorwa byakozwe nibikomeza abareyo bagahuriza hamwe ntacyababuza gusubira mu matsinda Icyagaragaye n'uko Rayon sports uyu mwaka ifite abakinnyi beza kuko banahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Igisabwa n'ubushishozi bw'umutoza Umwambaro uzakoreshwa umwaka wose waragaragaye,ikindi herekanywe uko abakunzi ba Rayon sports bagura amakarita bakajya binjira k'umukino yakiriye.Umwe k'uwundi mu bareyo bagarutse ku kibuga gushyigikira ikipe yabo. Hanavuzwe uko ingengo y'imali izakoreshwa ingana naho izaturuka.

 

Nkurikiyinka Abdou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *