Bamwe mubatuye Umujyi wa Kigali baratabaza kuko bugarijwe n’indwara ziterwa no kutagira amazi asukuye.

Ibikorwa remezo bishingira kuri byinshi.Ibikorwa remezo bifasha umuturage kugera ku majyambere arambye.Inkuru yacu iri ku kibazo cyabamwe mubatuye muduce dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali bugarijwe no kutagira amazi meza.

Rubingisa Pudence Meya w'Umujyi wa Kigali (photo archives)

Mbere yuko twinjira mu nkuru yose tuzengurutse uturere tugize Umujyi wa Kigali,reka tubanze turebe uko amazi yuzuye ubuziranenge yatangiye gukoreshwa n'abaturage b'u Rwanda.

Ibi ntabwo byari bikwiye ko umuturage wo mu mujyi wa Kigali yikorera injerikani nabwo avomye ikinamba

Mbere y'umwaduko w'abazungu abanyarwanda bakoreshaga amazi yo mu bishanga.Muribyo bihe barwaraga indwara zitandukanye cyane ko batari bazi kugira ubwiherero umwanda wose wavaga imusozi umanukira mu bishanga,bityo umuturage akavoma wa mwanda wose.

Umuturage yabuze uko agira anywa ikinanba

Abakoroni bageze mu Rwanda bubatse amariba henshi nubu har'aho agikoreshwa no mu mujyi wa Kigali nka Gitikinyoni k'umuhanda nyabagendwa iryo vomo ryubatswe 1949 riracyahari.

Umujyi wa Kigali ho niho tugiye kurebera hamwe uko bihagaze kubijyanye n'ikibazo cy'abaturage bakoresha amazi mabi nabwo yozwamo za moto cyangwa n'imodoka Umurenge wa Gikondo nuwa Gatenga bihurira aho bita mu Gashyekero.Birababaje biteye agahinda kuba umuturage wo mu mujyi wa Kigali agikoresha amazi yo mu mibande nayo yuzuyemo umwanda uva mungo cyane igihe cy'itumba.

Abana baje kuvoma umwanda wo mu gishanga ntayandi mahitamo

Mukarwego Agnes ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagize ati "Twe twibaza niba dutuye mu mujyi wa Kigali bikatuyobera.

ingenzi Ikibazo uvuga kibugarije giterwa n'iki?Mukarwego Agnes ibibazo dufite nibyinshi harimo icy'abajura batwiba dutanga amafaranga y'umutekano,ariko ikirenze ibindi byose n'uko nta mazi meza tugira tukaba twugarijwe n'indwara ziterwa n'umwanda,iyo imvura igwa nibwo dukoresha ayo dukura ku mazu dutega ibidomoro.

ingenzi mwumva hakorwa iki?

Ubuyobozi bwirengagije abaturage

Mukarwego Agnes turasaba ko twahabwa amazi nk'abandi baturage.Twanaganiriye na Higiro Pascal .Ingenzi watuye hano kuva ryari? Higiro Pascal natuye hano kuva 1985 cyari icyaro twenga urwagwa none bararuciye kuko isambu nayiguze amafaranga igihumbi na maganarindwi none harahenze uretseko nta n'ikibanza wahabona.ingenzi Ikibazo cy'amazi gihagaze gute hano mu Gashyekero?

N'ubwo bavoma ikinanba kuyabona bisaba kuyaraanira

Higiro Pascal icyo kibazo kirahangayikishije kuko twagiraga iriba Gakondo barikuraho bazana ivomo rimwe bapompa none ryarapfute tukayora umwanda uva muboza moto kugeza n'ubwo twiganyiriza kuyakiresha.Uwatwirukanira abogerezamo ibinyaruziga yenda twajya dupfa kuvoma ayohejuru.

ingenzi n'iki musaba ubuyobozi? Higiro Pascal n'uko batwibuka bakumvako turi abaturage bayo bakaduha amazi meza.Muduce twa Gitega na Kimisagara bo bavoma amazi ava mu misozi akamanukira kuri ruhurura ya Mpazi Ubwo twashatse umwe mubakoze muri Ministeri y'ibikorwa remezo mbere ya 1990 tugirana ikiganiro,ariko yanze ko twatangaza amazina ye.

Yagize ati "Ikibazo cy'amazi cyarahagurukiwe kugeza ubwo Leta ishyizeho ingamba zo kubungabunga amariba yo mu byaro no kongeraho amatiyo yatwaraga amazi yacungwaga na Elctrogaz kuko niyo yaribifite mu nshingano 1981 habaye irushanwa ryo kubungabunga amazi no gukoresha amazi asukuye,cyane ko 1985 hadutse icyorezo cya Korera hafatwa ingamba zo kukirwanya hakoreshejwe amazi meza,none biratangaje kuba harahakirangwa abanyarwanda bakoresha amazi mabi.Inzego z'ubuyobozi ntacyo zitangaza ku kibazo cy'abaturage bakoresha amazi mabi.

Birababaje kubona umunyarwanda wo muri 2022 agikoresha amazi mabi kandi atuye mu mujyi wa Kigali?Ubwo mucyaro ho bihagaze gute?Abayobozi bahiga umuhigo bazabazwe ku kibazo cyabo bayobora batagira amazi meza,kandi babafatira kutagira ubwisungane mu kwivuza.Abo bireba n'imwe muhanzwe amaso nabatagira amazi asukuye,amazi y'urubogobigo,amwe adatera indwara zuwayakoresheje.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *