Kigali: Basabwe kutajya bihutira kujya ahabereye icyaha bakabiharira inzego zibishinzwe

Mu ubukangurambaga bwabereye mu mujyi wa Kigali bwa "Menya RFL" bwahuje abayobozi b'inzego z'ibanze, harimo abayobozi nshingwa bikorwa b'Utugari, ab'Imirenge, abayobozi b'Uturere ndetse n'Umujyi bafite aho bahuriye n'ibikorwa bijya biba bikenera Ibimenyetso bya gihanga hakiyongeramo n'inzego z'umutekano kugirango basobanuriwe zimwe muri serivisi RFL itanga kugirango n'abo bazimanure buri muturage wese azimenye kuko zirabafasha.

Umujyi wa kigali uvuga ko intego bari bafite ubu bayigezeho kuko buri wese yasobanukiwe icyo RFL ikora, serivisi itanga by'umwihariko abakora mu nzego z'ibanze basobanukiwe n'icyo basabwa kugirango muri ubwo bukangurambaga  babugiremo uruhare bagende babusobanurire ba midugudu, abaturage muri rusange ndetse no mubiganiro mbwirwaruhame bagira byaba mu nteko z'abaturage n'imiganda kugirango babikoreshe basobanurire abaturage izo serivisi n'uburyo bazibyaza umusaruro mu kuzimenya no kuzikoresha.


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko biteze ko nyuma yubu bukangurambaga ibyaha byakorwaga bizagabanuka.

Yagize ati ", Iyo dusobanuriye abaturage ko nukoze icyaha akaba yashaka kuzimanganya ibimenyetso iyo biciye muri RFL bimenyekana haba mu mpapuro mpimbano, haba gusiba ibimenyetso mu mashini cyangwa igihe habaye ubwicanyi, byose twasobanukiwe ko babibona bigatanga umusaruro, byumvikane ko ubu bukangurambaga buvuga ko icyo umuntu yakora cyose bamufata bityo bigakumira ibyaha".

Rubingisa akomeza avuga ko banatahanye umukoro w'ubufatanye na RFL n'izindi nzego zishinzwe umutekano ariko n'inzego z'ibanze kugirango ibyo basobanuriwe bagende babisobanurire n'abandi batari bahari. Kandi ko ubumenyi bakuye hano buzakoreshwa mu bukangurambaga bibafasha kugirango ibyaha biteza umutekano muke bigabanuke.


Umuyobozi wa RFL Lt Col Dr, Charles Karangwa yasabye abagera ahakorewe icyaha kutajya bahasiga ibibaranga kuko bishobora kubafata kandi ataribo.

Yagize ati", Ahabereye ibyaha nibyiza ko hazitirwa bakabuza abantu kuhegera kugirango abagenzacyaha cyangwa se RFL babe aribo babikora kuko ugiye kubikora utabifitiye ubumenyi ubyangiza".

RFL kuva itangiye gukora igenda itanga impinduka mu butabera bw'u Rwanda kuko uko imyaka igenda iza imibare ya dosiye bakira igenda izamuka cyane, bikagaragazwa n'uko  mu mwaka wa 2018-2019 dosiye zari kuri 4,815  naho mu  mwaka wa 2021-2022 ikaba yarakiriye dosiye zirenga  8,400 ibi bikerekana ko ibimenyetso bitangwa mu butabera byaziye igihe kandi byizewe.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *