Impinduka zirakomanga mu ikipe y’APR fc Gen Alexis Kagame gusimbura Gen Mubalak Muganga.

Inzego zose zigenda zihabwa ubuyobozi ,nkuko zisimburana.Inkuru yacu iri mu ikipe y’APR fc.

Gen Alexis Kagame ugiye gusimbura Gen Mubalak k’ubuyobozi bur’ikipe y’APR fc (photo archives)

Amakuru ava ahizewe atugeraho duhabwa nabizerwa bo mugisirikare aremeza ko mu ikipe y’APR fc hagiye kubamo impinduka kubera impamvu nyinshi.

Iya mbere itangwa n’uko Gen Alexis Kagame agomba kongera kuyobora ikipe y’APR fc kugirengo yongere isubirane ishusho yarifite nko mugihe yayiyoboraga.

Abo dukesha ay’amakuru harimo abagenerali twaganiriye,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira bagize bati “ikipe y’APR fc ntabwo ikiri k’urwego rukina imikino mpuzamahanga uyitezeho intsinzi.

Ikitubabaza n’uko mu itangazamaku ikipe y’APR fc yabaye iciro ry’umugani ngo indege iyijyanye gukina ntizima irahita iyigarura.

Mugihe Gen Alexis Kagame akiyirimo twahataniraga gutsinda n’ikipe twahuraga yabaga ifite ubwoba,none zose zagize APR fc insina ngufi.

Ikindi batangarije itangazamaku n’uko APR fc ariyo kipe ikoresha amafaranga nenshi igura abakinnyi nabo ntibayihe umusaruro.

Bakomeje bagira bati”Nigute hashize Igihe APR fc idakina imikino ya CECAFA?iki nacyo n’ikibazo cyerekana ko isigaye iri hasi mu karere,mugihe izo mu karere zo zijya mu matsinda.

Undi muri abo twaganiriye bagize bati”umutoza Adil Mohammed Erradi nawe araciriritse kuko ahora mu matiku cyane ko yizanira buri mwaka umwungiriza akamwirukana.

Undi ati “Turambiwe uwitwa Mupenzi Eto wigize ikitabashwa.

Birababaje kumva umukinnyi wa Etoile de l’est avuga ko babwiwe guha APR fc amanota nabo bakazatsinda Marne fc na Espoir kandi bikaba.

Bakomeje batangaza ko barambiws Mupenzi Eto kuko atuma ikipe y’APR fc ivugwa nabi mu itangazamaku nko mu gihe byavuzwe ko yahaye umukinnyi Nizigiyimana Kharim alias Makenzi wakiniraga ikipe ya Rayon sports kugirengo yitsindishe.

uwe twaganiriye namuhaye izina rya Thadeo murwego rw’umutekano we.ingenzi nonese ko mushaka impinduka mu ikipe yanyu n’iki munenga komite iriho?Thadeo ubundi mu gisirikare habomo uburyo ibintu bikorwa ntihagire ubimenya ninayo mpamvu muri APR fc habamo ibibazo ntibisakuze nkibyo muri Rayon sports kuko bo n’abasivile,ariko komite yo turayinenga ,kandi ku isi hose mu mupira w’amaguru iyo ikipe idatanga intsinzi umutoza n’iwe wa mbere usezererwa,hagakurikiraho komite.

ingenzi niba ntabanga ririmo mwe mubona ikipe yanyu y’APR fc izira iki?Thadeo izira byinshi nko kugira komite yegurira Eto Mupenzi ikipe akayizambya kugezaho ikipe igira igisebo gikabije kuko ufungura Radio ukumva ntakindi ni APR fc ivugwa Kandi nabwo nabi.

ingenzi ninde mwumva wayobora ikipe y’APR fc ikongera ikaba nyamukandagira mu kibuga nkuko byari biri?Thadeo twe twumva Afande Alexis Kagame ariwe wakongera kudusubiza ibyubahiro duheruka kera.

ingenzi ese ko bivugwako ikipe y’APR fc ariyo iyobora Umupira w’amaguru mu Rwanda ko ihabwa amahirwe izindi zidahabwa urabivugaho iki?Thadeo ibyo nibyo dushaka ko bivaho ayo manyanga n’ubukomisiyoneri bwa Eto Mupenzi bugacika,ikindi gushora amafaranga menshi ugura umukinnyi utazatanga umusaruro,nkaho Eto Mupenzi yaguze Mugisha mu ikipe ya Rayon sports kandi urwego rwe rutarenze urwo uwo aje gusimbura.

ingenzi mugusoza niki wasaba bagenzi bawe mu kubaka ikipe ?niki wasaba Abafana b’ikipe yanyu?Thadeo icyambere nshimira itangazamaku ryatinyutse kuvugako indege ijyanye APR fc itazima,icyo mbwira bagenzi banjye n’uko hagiye kubaho impinduka ikipe ikongera igakomera,Abafana bo bicika intege kuko tugiye gushyiramo abakinnyi benshi kandi bakomeye twongere twisubize intsinzi n’inyuma y’u Rwanda tureke kuba insina ngufu nkuko mu itangazamaku mubivuga.

Ikindi abakunzi b’umupira w’amaguru nibagaruke barebe amakipe yose ntibagashingire ku ikipe ya Rayon sports yonyine,kuko nibwo nandi makipe biyaha kuzamura urwego rw’imikinire.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *