Abana ba Nzabonimpa Jean Damescene wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko barenganijwe.

Intimba ikomeje kuba yose mu ngeri zitandukanye z’abanyarwanda kubera ibisari bya jenoside yakorewe abatutsi 1994.Igiteye agahinda n’uko Ibuka kuva yashingwa kugeza ubu ntawarokotse jenoside yakorewe abatutsi irakorera ubuvugizi.Inkuru yacu iri k’umuryango wa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.Imana yaje kurokora abana bo mu muryango wae Nyakwigendera Nzabonimpa na Zaninka aribo:Muteteli Solange ari nawe mukuru,Izabayo Cyntia,na Ingabire Francoise.Uko bamwe bahumuriza impfubyi zo mu miryango yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 Sibomana Martin we arazisonga azinyanga ibyakazirengeye.Sibomana Martin kuki yigabije imitungo ya Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice ntihagire urengera abo babyaye barokotse?kuki bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice bahisemo gutakambira Umukuru w’igihugu Paul Kagame?ese Ibuka kuki yigira ntibindeba ikirengagiza impfubyi zinyagwa imitungo yazo?Uko ikibazo giteye.Umubikira witwaga Soeur Godelieve wayoboraga ababikora bari mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro,Akagali’ ka Nyagasenyi, Umudugudu wa Kigega .

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame niwe utezweho igisubizo cyo kurenganura Muteteli Solange n’abavandimwe be (photo archives)

Yaje kugurira isambu Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice nk’impano kuko yakoreraga uwo muryango w’Ababikira bayoborwaga na Soeur Godelieve.Ubwo u Rwanda rwagwirirwaga n’amahano ya jenoside yakorewe abatutsi na Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice nibwo bishwe.Sibomana Martin yahise yihutira kubohoza iyo sambu.Akarengane k’abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuka kuri Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice kagaragatiye murukiko 2021 aho batsinzwemo na Sibomana Martin wabanyaze umutungo utimukanwa wasizwe n’ababyeyi babo . Muteteli Solange n’abavandimwe be bajuririye urukiko rwisumbuye rwa Rwamagana rukorera Kigabiro Rwamagana.Iperereza ryakozwe hakabazwa aba bakurikira:Kabanyana Marie waje gucunga iyi sambu hakijyaho leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.Undi wabajijwe ni Mukamwezi Jeannette n’umugabo we Turikumana kuko aribo bagurishije isambu Soeur Godeleive.Aba bagurishije isambu na Soeur Godelieve bavuze imvo n’imvano n’uko Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice bayihawe bityo Sibomana Martin akaba akwiye kuyivamo.Isambu Muteteli Solange n’abavandimwe be baburana ifite UPI 05/01/03/05/2315 ,igitangaje ninayo Sibomana Martin yagaragaje murukiko yagurishije Gatarayiha Jean Claude.Ikindi kibabaje naho Sibomana Martin yabuze ibisobanuro byuburyo atunze isambu yari iya Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice,kuko yagaragaye afite amasezerano ya fotokopi nayo atagaragara neza.Mu iburana Sibomana Martin yaje kwinyuraguramo kuko yavuzeko ubwo butaka aburana na Muteteli Solange n’abavandimwe be ko yabwongeyeho ubundi,ariko nabwo ntiyerekanye uko imbibi zubwo yongeyeho bungana.Umwe k’uwundi basanga hakwiye gukazwa ingufu zo kurengera abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko imitungo yabo barusahurjra mu nduru bakomeje kuyigabiza.Inzego zirengera urengana nizo zitezaeho igisubizo.Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *