Niyirora Felecien aratabaza kubera akarengane kakozwe muri cyamunara y’umutungo we itubahirije amategeko.

Kuki bamwe mubashoramari bakomeje kwinubira uko cyamunara zisigaye zikorwa?kuki umwanditsi mukuru mpamo w’ubutaka muri RDB adacana uwaka nabo agurishiriza imitungo baba batanzeho ingwate muri za banki baka inguzanyo?Inkuru yacu iri mu karere ka Rwamagana mu mutungo wa Niyirora Felecien utabaza ngo arenganurwe kuko cyamunara yagabweho yirengagije amategeko ikoresha amabwiriza.Igihe cyamunara yakorwaga k’umutungo wa Niyirora Felecien dore ibyitengagijwe nkuko abanyamategeko babivuga.Igenagaciro ryakozwe ryagendeye ku mabwiriza,aho kugendera ku mategeko.Umwanditsi mukuru yirengagije uko itangazo ryo guteza ingwate mu cyamunara ritangwa.

 

Aha niho hagaragaza ko Cyamunara yakozwe muburyo bwishe itegeko.Ikindi gituma Niyirora Felecien atakamba n’uko ikirego cyizahura mutungo mu iburanisha ntiyahawe umwanya wo kwerekana akarengane yakorewe mu itezwa ry’umutungo we.Aha niho abanyamategeko berekana ko iyo ikirego nzahuramutungo iyo kiri murukiko kiburanishwa cyamunara iba igomba guhita ihagarara ako kanya.Kuki kiri Niyirora Felecien bitubahirijwe?Umwanditsi mukuru kuri Ref nimero 022_060323 yo kuwa 9 Kamena 2022 yashimagiyeko umutungo ugizwe n’ubutaka burimo n’inzu bya Niyirora Felecien bigurishwa.Uyu mutungo uherereye mu murenge wa Fumbwe Akarere ka Rwamagana.

Mu iburana abateje cyamunara bavugaga ko Cyamunara ikorwa bisunze ikoranabuhanga nkuko bimaze kumenyerwa.Ubwo abantu benshi binubira amakosa akorwa mu cyamunara harasabwa ko hafatwa ingamba hakiri kare amazi atararenga inkombe.

Nyirora Felecien ukomeje kurenganywa (photo archives)

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *