“Ntiwakwigisha umunyeshuri utabanje guha ubumenyi umwalimu.”- UNESCO

Ni amahugurwa amaze iminsi ine yagenewe abarimu bo mu mujyi wa kigali no munkengero zawo baturutse mubigo bitandukanye hari ibikorana na Unesco, hakaba n’ibindi bigo bikorana na AIMS bagera kuri 40 bazagera kugirango bahabwe ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho rishobora kuba ryasimbura ubumenyi karemano, umuntu ahimba kugirango abe yasimbura ibikorwa bya muntu.

Mutesa Albert umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’Igihugu ikorana na Unesco avuga ko ubumenyi mu gukoresha ikorana buhanga butagera kubana budahereye ku barimu.

Yagize ati” Unesco icyo igamije ni uguteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga ari mu bana bato, ariko nta kuntu byagera mu mashuri mu bana bato batabanje kugera mu barimu, umusaruro ni mwiza ku rugero rushimishije ariko uko nabibonye mbere yo gusoza berekana imishinga yabo ijyanye nogukora Robot na za software, ubwo bwenge bashyizemo nko mumashini zikora security mu mazu, ku modoka n’ibindi.”

Akomeza ati” twasanze burya mu myigishirize mwarimu ari inkingi ikomeye, niyo mpamvu twahisemo guhugura aba barimu ku Ikoranabuhanga, ikindi kandi ntabwo umwalimu akwigisha ubumenyi nawe adafite, bityo biba impamvu yo kubahugura. Tujya dukora ubukangurambaga ku bana n’abakobwa kugira ngo umubare w’abitabira kwiga Siyansi b’igitsinagore biyongere. Muri ubu bukangurambaga akenshi tubazanira abababera urugero rwiza bakabafasha gukunda ibyo bo batinyaga bumva ko bikomeye.”

Sengiyumva Jean D’mascene umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Groupe Scolaire Rusisiro ho mu Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana avugako aya mahugurwa yo kongera ubumenyi bwa mwarimu muburyo bwo gukoresha ikoranabunga no guhanga udushya mu masomo ya Siyansi.

Yagize ati” Aya masomo twagendaga tuyahuza n’ikoranabuhanga aho twagiye dukoresha ama software ya computer tukayashyira mu masomo twigisha kugira ngo tubone ibikoresho tuzajya tugenda dukoresha tubihuje n’ikoranabuhanga. Iyo duhuje imfashanyigisho zo mu muryango tukazihuza n’isomo bituma umwana yibinamo isomo kurushaho. Rero twebwe abarimu twigisha Siyansi iyo tudafite ibikoresho bihagije, twifashisha ibikoresho byo murugo tukabasha kwigisha umwana mu buryo buri mu ngiro.”


Umuhoza Gabrielle ni umwarimukazi muri GS Kigembe mu Karere ka Kamonyi avugako aya mahugurwa azabafasha kongera ubumenyi bari basanzwe batanga kuko ubumenyi bayakuyemo ari ingirakamaro.

Yagize ati ” Application twakoze ku bintu byinshi bitandukanye zizamfasha kugenda nkabyigisha mu ishuri ndetse nkaba haricyo nanabwira abana bitewe n’ubumenyi nakuye hano, bikazabafasha mu buzima bwabo busanzwe na nyuma y’uko bamaze kwiga.” Ubusanzwe twagiraga imbogamizi zo kubura ibikoresho bihagije, gusa ariko bitewe n’uko bazatuvuganira ibi byose twize hano tuzabishyira mu ngiro.”

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 15 Ugushyingo akaba yarangiye ku wa 18 Ugushyingo 2022, akaba yarateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi UNESCO na AIMS ndetse n’ibindi bigo bishyize imbere uburezi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

UNESCO igaragaza ko iki cyiciro cy’abarimu bahuguwe ataricyo cya mbere ndetse ngo kibe n’icyanyuma kuko ngo bari gutekereza uko aya mahugurwa yarenga guhabwa abo muri Kigali no mu nkengero zabo, bakegera n’abo mu ntara kugira ngo uburezi bukomeze butezwe imbere.


 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *