Imiyoborere myiza niyo nkingi y’umutekano n’iterambere ry’umuturage mu murenge wa Gahanga.

Gukorera ku mihigo nimwe mu nkingi ihamye yo kugira umutekano urambye,nibyo biha umuturage iterambere ribyara ubukungu,bikarandura ingwingira mu bana b’u Rwanda.Mugihugu hose hatangiye igikorwa gukora ubukangurambaga bwo kwimikaza umutekano,isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bana.Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com cyari mu muhango wo mu murenge wa Gahanga ho mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.Inzego zitandukanye zikorera mu murenge wa Gahanga zirangajwe imbere n’umuyobozi wawo Rutubuka Emmanuel bakoze urugendo rw’ubukangurambaga,bugamije kwimakaza umutekano uhamye,isuku n’isukura hagasorezwa kurwanya igwingira mu bana.

Itangizwa ry’ubukangurambaga

Umutekano :Umwe k’uwundi yavuze k’umutekano kuko ari uwa buri wese,kandi ko badakwiye kuwuharira umusirikare,umupilisi n’izindi nzego zishamikiyeho.
Isuku n’isukura:Buri wese yakanguriwe kugira isuku n’isukura ibye iwe murugo,aho atuye ndetse naho agenda.Urugo rufite isuku ntirukunda kuvogerwa n’indwara.
Kurwanya ibihuru aho buri wese atuye no gusiba ibizinga by’ibiziba kuko bibamo imibu itera marariya.
Igwingira mu bana:Aha hafashwe ingamba zo kurwanya igwingira cyane ko iyo umwana yagize imikurire mibi igihugu kihahombera,kuko akunda kurwaragurika.Mugihe ubuyobozi bw’umurenge wa Gahanga bwageraga mu gace k’ubucuruzi hatangiwe ibiganiro banabwira abaturage ko bagomba no kurwanya ruswa.Abayobozi bakanguriye abaturage ko bagomba guca akarengane bityo bagahashya ruswa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahanga ufungura urugendo rw’ubukangurambaga

Mu bukangurambaga Gitifu w’umurenge wa Gahanga yabwiye abaturage ko bagomba kuba ijisho rya buri muturanyi mu rwego rwo guca inzoga z’inkorano kuko ziri mu byica umutekano.Umurenge wa Gahanga kuberako ufite igice kinini cyahadatuwe ,bityo kikaba giteganywa kuzubakwa.Abaturage nabo bakaba biyemeje gukorera ku mihigo bityo umurenge wabo ugakomeza kuza imbere mu mujyi wa Kigali.
Police Month activities yahariwe uku kwezi hagamijwe ubukangurambaga.
Mugihe ubuyobozi bukangurira buri mubyeyi kugira uruhare rwo kurwanya igwingira.Uko babwira ababyeyi bamwe bagenda bumva neza kurwanya igwingira ibyiza bizaba nirimara kurandurwa burundu.
Umurenge wa Gahanga ukaba ukomeje kuba ku isonga mu bikorwa bitandukanye bizamura ubuzima bwabawutuye.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *