Itsinda ribuza umudendezo As Kigali WFC riyobowe na Bayingana Innocent, Mukamusonera Theogenie,Gahutu Andre rigiye kwirukanwa.

Urwikekwe rushingiye ku nyota yo kuyobora ikipe y’As Kigali WFC nirwo rwatumye iterwa mpaga,gutsindwa itageze ku kibuga.Uru rwikekwe rwatangiye igihe habaga irushanwa rya CECAFA y’amakipe y’abagore akina umupira w’amaguru.Ikipe y’abagore y’As Kigali ifite ibibazo bishingiye ku mikoro nk’izindi kipe zose muri rusange,ariko ikibabaje n’uburyo humvikanye ko abakobwa batozwa n’umutoza Mukamusonera Theogenie bananiwe kwakira umukino wa shampiyona.Ikibazo cy’imishahara siy’ikipe yonyine igifite cyane ko bizwi mu makipe yose afashwa n’uturere.Ibibazo byugarije As Kigali WFC umuntu ku giti cye.

Umutoza Mukamusonera Theogenie.Bizwiko umutoza ariwe uhuza abakinnyi na Komite.Aha niho havumburiwe ikibazo gikomeye cyuyu mutoza Mukamusonera Theogenie ,kuko atigeze abwira komite ikibazo abakinnyi bafite kandi bakimugejejeho Umwe mubakinnyi twaganiriye ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati “Twebwe nk’abakinnyi twemeye gusubira mu kibuga tugakina kuko ubuyobozi bwatuganirije Icyadushimishije n’uko ubuyobozi bwabajije umutoza Mukamusonera Theogenie impamvu atigeze avuga ikibazo cy’abakinnyi kugeza bakivugiye? Mukamusonera Theogenie aho kwisobanura yagize ati “ntabwo murampa amasezerano.Ubuyobozi buti”umuntu wongerwa amasezerano nukora nabi?cyangwa nukora neza? umutoza Mukamusonera Theogenie yabuze igisubizo.Undi ugomba kwirukanwa ni Gahutu Andre we ashinzwe icungamutungo (comptable)akora amakosa ahanitse kuko ntazi inshingano ze yitwaza ko amaze igihe kirekire muri As Kigali WFC.Kuba Gahutu Andre yarananiwe inshingano nawe izi mpinduka ntizimusiga muri As Kigali WFC.

Bayingana Innocent (photo archives

Kabuhariwe mukubuza As Kigali WFC yitwa Bayingana Innocent.Uyu Mugabo yabaye muri As Kigali WFC ariwe Manager biramunanira aza kwirukanwa na manda yacyuye igihe y’Umujyi wa Kigali.Igisekeje Bayingana Innocent niwe manager w’ikipe y’As Kigali y’abagabo.Ubu nayo ntibyoroshye ibibazo n’uruhuri n’ubwo ashaka gukomeza guteza akaduruvayo muririya y’abagore.Bayingana Innocent ubu n’umujyanama muri As Kigali WFC.Aha niho harimo ikibazo ni gute Bayingana Innocent aba mu ikipe ebyeri ?ese mbere avamo suko byari byamunaniye?abo k’umujyi wa Kigali bafite aho bahurira na siporo cyane ikipe z’As Kigali zombi tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko tuganira badutangarije ko Bayingana Innocent agomba kwirukanwa mu ikipe zombi kuko agonganisha inzego.Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’As Kigali WFC ntibyadukundira.Amakuru akomeza kutugeraho n’uko ikipe y’As Kigali WFC yiteguye gukina.Mugihe hatarafatwa umwanzuro wo kwirukana Mukamusonera Theogenie kubera amakosa yamuranze ikipe atoza iterwa mpaga,ubu niwe uri kumwe nayo mu mikino ya shampiyona.Gahutu Andre nawe ategereje ibaruwa imwirukana kuko nta musaruro atanga mu ikipe.Bayingana Innocent nawe ku wa mbere aramenyeshwa ko agomba kuva muri Komite nyobozi y’As Kigali WFC kuko yayinaniwe ari manager ubu sibwo yayiha Inama.Umunsi mubuyobozi bw’iy’ikipe y’As Kigali WFC buzagira icyo budutangariza tuzakibagezaho Umujyi wa Kigali niwo uhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *