Uwineza Marie Louise wigeze kuba umujyanama wa Nyakwigendera Kizito Mihigo yaburiwe irengero.

Amakuru acaracara mu bantu batandukanye yavugaga ko Uwineza Marie Louise yaburiwe irengero,kandi yari umujyanama w'umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo.

Uwineza Marie Louise [photo archives]

Ibi byavugirwaga mu bantu bakurikiranaga urubanza rwabashatse gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo.

Urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ah'ubushinjacyaha bwaregagamo Nkundimana Jean Bosco war'umukozi wa Nyakwigendera Kizito Mihigo,na Joel Ngayabahiga mukuru wa Nkundimana Jean Bosco,undi ni Harelimana Innocent war'umushoferi.

Abasesengura uko aba bantu baburana kongeraho uko ubushinjacyaha bubashinja gushaka gutorokesha uwar'umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo ,nabo uko bisobanura usanga icyaha kizerekanwa n'umwanzuro w'umucamanza.

Aha rero niho hagenda humvikana ko zimwe mu nshuti za Nyakwigendera Kizito Mihigo,cyangwa abo bakoranaga ngo babonye afashwe n'itsinda ryari rigiye kumutorokesha batangira gutoroka .

Aha niho benshi bavugaga ko uyu Uwineza Marie Louise nawe yarakwiye kubazwa uko Kizito Mihigo yaragiye guhunga.Uko amakuru azagenda azunguruka avuga kur'uyu Uwineza Marie Louise tuzayabagezaho,cyangwa nuwamenya aho yatorokeye twazabitangaza.

Abandi bo bakaba basanga umwe kuwundi mubakoranaga na Nyakwigendera Kizito Mihigo bakiri mu Rwanda abandi bagafata inzira itariyo bikaba biteye ikibazo.Abanyarwanda benshi iyo bageze inyuma y'u Rwanda batangira gusebya ubuyobozi.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *