IMG-20150826-WA0000Umuryango wa ESAPAN igisubizo mu iterambere ry’u Rwanda.

ESAPAN nk'umuryango udaharanira inyungu wafatiye ku ntumbiro ya Leta y'ubumwe none ubaye ubukombe.

Umuryango wa ESAPANn'ubwo udaharanira inyungu,ariko ugamije guteza u Rwanda imbere ndetse no mu karere ruherereyemo no kwambuka hakurya mu mahanga.

IMG-20150826-WA0000

          Abanyeshuri ba ESAPAN mu buzima buzira umuze

Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yahagurukiye gukura imwe mu miryango idaharanira inyungu mu bwigunge,maze uwa ESAPAN ubyumva mbere kuko wakuye abo mu karere mu bwigunge.Umuryango wa ESAPAN wavutse mu gihe Leta yahamagariraga imiryango idaharanira inyungu guhuza amategeko nigihe twari tugezemo ibikorwa bikajyana n'inyito yabyo.Amahitamo y'abanyamuryango yaje kwemezako umwe mu banyamuryango ariwe  Phillipe Rwangeyo kuko bamubonagamo ubunyangamugayo n'ubutwari yababera umuvugizi.Mu nimero y'ubushize twasohoye inkuru yavugaga ku iterambere ryazanywe n'abakiristu ba Abadiventiste ,ubu bamwe bakaba bashaka ko buri wese yatanga igitekerezo akurikije ibyiza bamaze kugeraho.

Umwe ati:Twari mu cyaro twaragoswe na gakondo twiyumvamo ubukavukire kurenza kwiteza imbere ,guhuriza hamwe byaratwihishe.Yakomeje agira ati:Twaje guhura dutegura gukora umuryango udaharanira inyungu wa ESAPAN twitoramo umuvugizi  kuko iyo abantu barenze umwe bagira ubayobora.Twamubajije impamvu bahisemo ko Rwangeyo yababera umuvugizi?Yadusubije ko bamubonyemo ubunyangamugayo n'ubutwari ,kandi ngo n'undi wese iyo atorerwa umwanya uwo ariwowose babikura k'ubunyangamugayo bwe.

Undi nawe ati:Gishyita yari icyaro tukajya duhora twibaza niba tuzajya duhora muri gakondo cyangwa kwiyumvamo ubukavukire byaradushobeye,ni muri urwo rwego twahuruje ibitekerezo hamwe twihuriza mu muryango wa ESAPAN ,tunasaba umwe mu banyamuryango ko yatubera umuvugizi.

Uy'umunyamuryango yadutangarije ko ngo impamvu batoye umuvugizi ,ariko uko bamubonyemo politiki ya Leta y'ubumwe yo kwihutisha iterambere ryo mu cyaro.Abanyamuryango ba ESAPAN bo bati: Dushingiye ku muhamagaro wa Leta y'ubumwe wasabaga guhindura inyito y' imiryango idaharanira inyungu  ,ninaho hashingiwe  hemezwa amategeko ayivugurura agendanye n'ibihe bya Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda.Abasesengurira hafi bemeza ko Leta yifuje  ivigururwa ry'amategeko ayigenga,muri urwo rwego icyitwaga APAN cyaje guhinduka ESAPAN binyuze mu mategeko bahabwa icyangombwa cya burundu.

Icyangombwa cyatanzwe n'ikigo cya Leata gishinzwe imiyoborere myiza hamwe n'imiryango idaharanira inyungu aricyo RGB.

Umuryango wa ESAPAN kuko ugamije kuzamura igihugu ,hakenewe ibikorwa n'ibitekerezo mu ntumbiro  y'iterambere ry'icyaro.

Abanyamuryango ba ESAPAN bo bishimira ko bakomeje kwakira abanyamuryango babasaba kuza gufatanya nabo mu ntumbiro yo kongera ibikorwa byayo mu iterambere,kuko idashingira ku idini,idashingira ku gitsina,idashingira ku bwoko cyangwa akarere byabindi byigeze kuranga u Rwanda mu myaka yashize.

Umuryango wa ESAPAN uko ukomeje gufungura imiryango ni nako abawugana ngo babe abanyamuryango biyongera amanywa n'ijoro bava mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo,aba ngo barakomanga  bagakingurirwa kuko basanze hari intumbiro nziza yo kubaka none nejo hazaza.

Umwe mu banyamuryango ba ESAPAN twahuye yantangarije muri aya magambo agira ati:Jyewe mvuka mu karere ka Rusizi ariko nisanze ndi umunyamuryango wa ESAPAN.

Twamubajije impamvu yavuye mu karere ka Rusizi akajya kwifatanya nabo mu karere ka Karongi?Yadusubije agira ati: aho wasanga bahurizahamwe imbaraga zubaka ko nawe utatangwa ,bikaba ariyo mpamvu yahisemo kuba umwe mu banyamuryango ba ESAPAN.

Ikindi cyantangaje ni umudamu w'umusilamukazi nawe wabaye umunyamuryango wa ESAPAN.Tuganira twamubajije impamvu yafatanije nabo badahuje idini bagakora umuryango udaharanira inyungu? Yansubije agira ati: Ubu Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda  yahaye umugore ijambo kandi mu ntumbiro yayo yaciye yamavangura yaranze u Rwanda mu bihe byohambere,ikaba ariyo mpamvu nafashe iyambere nkaba umunyamuryango wa ESAPAN.

Umwe mu banyamuryango ba ESAPAN n'uwo mu idini gaturika kandi avuka muri Gishyita we yari yaracitse iwabo kubera ko ibihe bibi byagwiririye u Rwanda akabura aho yarara aje ku ivuko.Yakomeje atangaza ko we ngo yasanze umuryango wa ESAPAN ufite intumbiro nziza kuko umuvugizi wawo yatekereje gushyiraho amacumbi. Uyu munyamuryango wa ESAPAN we ngo bamubwiraga ko kuri Ngoma habonetse icumbi ntabyemere akurikije ukuntu ari icyaro.

Ubu rero ngo ni igikorwa cy'indashyikirwa cyageze mu murenge wa Gishyita.Undi ati:Bambwiraga ko kuri Ngoma habonetse icumbi simbyemera ,ariko inkuru ibaye impamo nzabwira n'abandi batinyaga kugana akarere kubera gutinya ko batabona aho bacumbika mbamare impungnge.Undi nawe ati:Kera hari umuryango wa APAN ariko guhuza n'intumbiro ntibyakunda haje itegeko rishya ryerekana ko ESAPAN ariwo muryango mugari udaharanira inyungu kandi uhuriza hamwe buri wese hatitawe ku madini akarere igitsina n'ibindi.

Ubuvugizi bwaESAPAN bwo ngo bucumbikira abantu batarebye idini ,bikaba ari nabyo byifashishwa kuko buri wese ahabwa icyo kunywa no kurya mu myemerere ye.Icumbi ryitwa:Ngoma Lake  View Camping site.yakomeje anadutangariza ko bashimira Leta y'ubumwe kuko yabahaye n'icyangombwa cya burundu cyo gukora ,bikaba ari ubushishozi bw'ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere myiza ,imiryango idaharanira inyungu aricyo RGB.Umuryango wa ESAPAN waje gushyiraho ishuri riranawitirirwa ubu rikaba rifite amashami akurikira:Comptabilite kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu wisumbuye.

Construction nayo ni uko.Computer  Science nayo bihera mu wa kane kugeza mu wa gatandatu.Ubushize twari twibagiwe kubagezaho ayo mashami ari muri ESAPAN.Ubu rero umuryango wa ESAPAN urahamagarira buri wese ufite ibitekerezo byubaka ko amarembo agifunguye.Ishyirahamwe ridaharanira inyungu ritanga umusaruro cyane iyo rikora nka ESAPAN ifite ishuri.Ubu rero ESAPAN ishishikajwe no kugera kuburezi bufite ireme,ndetse no gushinga Kaminuza.

Ubu ESAPAN ikomeje gukora ibikorwa by'indashyikirwa.Umwe mu baturage twahuye yari yaraye mu murenge wa Gishyita yadutangarije ko haje iterambere risesuye.

Icumbi ryaje rikenewe kuko rigoboka buri wese ugana mu murenge wa Gishyita no mu nkengero zawo,dore ko mu myaka yashize buri muntu wese byamugora gusura muri kariya gace kuko utabonaga aho ucumbika harusange. Abakoresha icumbi rya Lake View CAMPING site bose bashima umuvugizi wa ESAPAN ko  ari igikorwa cye bwite yitekerereje, yunganira abagana umurenge wa Gishyita.

Iyo ukoresheje   icyaro neza ubona ibyiza kurenza kujya mu mujyi. Ibikorwa byiza nka biriya abanyarwanda bakabyigiyeho bakabibyaza umusaruro cyane cyane abatuye mu cyaro,kuko bagikoresheje neza byatanga umusaruro .

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *