siboADEPR mu mayira abiri

Ikinyoma n'ukuri bikomeje kurwanira mu itorero rya ADEPR

 Ibihe byuje umwijima nibyo byasakaye ADEPR kubera ko ikinyoma cyafashe inzira kirayisiba.Ukuri kwatangiye guharura umuhanda ngo abejejwe binjire mu itorero ry'imana ,naho abanze kwihana bajyane na Sibomana Jean aherekejwe na Rwagasana Tom batwajwe isanduku na Mutuyemariya Christine ,kugirango abazabasimbura bazasange amadeni yarayigose. Yubile ya ADEPR yerekanyeko nyobozi ntaho iva nta naho ijya !! iyi niyo mpamvu nya mukuru igira iti:Abakristu ba ADEPR baratabaza Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ngo abarenganure kuko bugarijwe.sibo

                                   Sibomana mu nzira zo kweguzwa

Umukirisitu ukiranuka aharanira ko abandi bagira amahoro.Umukirisitu nyakuri yicisha bugufi kandi akagirira abandi akamaro.umukirisitu nyakuri arangwa no kutikunda kandi agatera abamureba bose kubaha imana.Umukirisitu nyakuri kirisitu amugaragaramo. Umukirisitu nyakuri atanga urugero rwiza aho arihose.tom                             Tom na Sibomana biga uburyo barya umutungo wa ADEPR

IKinyamakuru Ingenzi kimaze gutohoza amakuru amaze iminsi avugwa mu itorero ADEPR cyasanzemo ibi bikurikira:

ADEPR n’itorero ryiza rifite indangagaciro na kirazira zakwifuzwa n’uwari wese, zimwe muri zo n'izi:

 

  • Kirazira kunywa inzoga
  • Kirazira gusambana
  • Kirazira kwiyandarika mu buryo bwose
  • Kirazira kurya amadeni ukayambura
  • Kirazira kwambara utikwije ku bitsina byombi
  • Kirazira kubeshya
  • Kirazira kubahuka

 Izi za kirazira ni nyinshi muri ryo torero zijyanye no kwihesha agaciro. Iryo torero rifite abakristu barenga Miliyoni ebyiri bashobora kuba umusemburo mwiza cyangwa mubi babaye beza igihugu kiba kibaye cyiza, ndetse bafite n’ababakomokaho barenga izindi miliyoni ebyiri, urugero: Miliyoni irenga y’abakirisitu abo nibo bayoboke babatijwe ariko ugasanga nk’umugabo afite abakozi 2, abana bakuze 4 batabatije. Ubu noneho hari naho usanga hari ufite abanywa inzoga mu ruhame.muyu                             Mutuyemariya ushinzwe imari ya ADEPR

Aakiristu bafite indanga gaciro zimeze kuriya Leta ikaba itarikwiye kubatererana mu bibazo bafite biterwa naba  bihemu baririmo ndetse babifashijwemo n’abanyabubasha. Urugero abakiristu ba ADEPR  bibaza uburyo bayobowe naba bihemu bikabashobera bibaza niba Leta ibizi byarabayobeye.Reka tugaruke ku bayobozi biryo torero tubavugeho bukeya bidashoborwa gukorwa nundi wese winyangamugayo.muyu2                    Mutuyemariya ntatinya no kubeshya abamuruta

1.Umuvugizi w'ungirije Tom

  • Gutanga cheque zitazigamiye yambura abakiristu ayoboye
  • Kunyereza imisoro ya Leta abakiristu bakabibona ku ma liste RRA iba yasohoye
  • Kuba bihemu mu ma Banki abakiristu ayoboye bakora muri ayo ma Banki bakabibona
  • Kwandagaza umuryango FPR avuga ko ariwo wamushyizeho mu Manama atandukanye akoresha abapasiteri ayobora. Kvugira ku ma Radiyo imvugo zigayitse nko kuvuga ko afite inkota mu ntoki uzayikoraho izamutema, ibi bishatse gushimangira ko ari FPR yamutumye.
  • Amacakubiri. Aha naho, yavuze ko abamurwanya ari abavuye TINGITINGI ibye ni byinshi ntawabirondora. Gusa iyo yitwaje FPR wabishyira mu mvugo zitandukanye kuko ajyaho Minisitiri Musoni James akiyobora Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yabwiye umukuru w'igihugu ko bazikosora none byaranze.Ikindi abambuwe na Rwagasana abishyura ari uko bamureze kwa Ngarambe Francois umunyambanga wa FPR. Aha rero Tom arikirigita  kuko atigeze aba n'inkotanyi  nakomeza gukora amakosa yiyitirira FPR azaba nka ba Gahima Gerard.

be            Abagore bo muri ADEPR nabo bakeneye nyobozi ikiranukiye kirisitu

2.Umuvugizi Sibomana

Uyu mugabo uzwiho kuyobora ADEPR  imyaka irenga 12 ibibazo biri muri ADEPR akaba ariwe wabiteje ndetse na bimwe yabyemereye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Petit stade ubwo abashumba biryo torero bari bavuye mu mwiherero Nkumba,akavugako iryo torero ryaranzwe n’amacakubiri kandi usesenguye usanga ariwe wayateje.

Mu riyo myaka yose yayoboye iryo torero ubwe yari yaranze ko aha abapasiteri  bavuye hanze ndetse n’abacitse ku icumu bakirwa muri iryo torero, icyo gihe yashyamiranyije abapaiteri havamo icyo bise amavugurura. Ntajya afata ibyemezo, ibyo abakiristu bamugejejeho ntabyo akemura urugero nko kuba yanga kwishyuriza abakiristu amadeni Tom ababerereyemo kandi ibyo bigateza amakimbirane mubo ayobora nk’uwitwa BIBERABAGABO Jean Bosco yamwandikiye tariki ya 21/05/2014 amusaba kumwishyuriza araruca ararumira. Kuba iteka muhamagara musaba ikiganiro akanga ibi bishimangira n'ubutumwa bugufi mwoherereza iteka.Sibomana ubwe yarihanukiriye avuga ko ikinyamakuru Ingenzi ari nka Kangura.Iyi Kangura niwe uyizi kuko Ngeze Hassan wayishinze bakomoka hamwe ku Gisenyi.Sibomana azsobanure ibya Kangura nta n'ubwo yigeze atanga amakuru yayo.

3.Umunyamabanga(SG)Sebagabo Leonard Uyu mugabo  wabaye Perezida wa Board ya ADEPR akajyaho binyuranyije n’amategeko ya ADEPR kuko itegeko ntiryemera abapasiteri  kujya muri Board ya ADEPR cyeretse abashumba b’indembo n’abagize biro nyobozi ya ADEPR , uyu Sebagabo Leonard  akaba ari umuhungu wabo na Ruberangabo Enock umwe ujya yirirwa atuka umukuru w’igihugu.Kuba ikinyamakuru Ingenzi cyaramenye ko ari umuhungu wa Ruberangabo Enock ayo makuru cyayakuye ahantu hizewe. Agashya noneho nuko Sebagabo Leonard yakoresheje inama yo kwirukana Pastor Mutanganzwa Viateur wari SG wa ADEPR. Kuko Mutaganzwa yari yaragaragaje amakosa bagenzi be bakoraga, Sebagabo agahita amusimbura kuri n'uwo mwanya.

 

 Murayo makosa harimo nuko Sebagabo yahembwaga umushahara uhoraho kandi ari Perezida wa Board gusa. Ubundi  Perezida wa Board no mu yandi ma Institution bahabwa jeton de presence iyo habaye inama.9kwitabira inama)

4Ushinzwe imari n'ubukungu Mutuyemariya Christine

Uyu Mudamu yabaye visi meya  ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo amakuru dukura ahizwe akaba avuga ko yakunze kwiyoberanya aho yavugaga ko ari umucikacumu kandi ko avuka i Gatsibo. Amwe mu makuru dukura ahizwe mu nzego z'umutekano zemeza ko muri Komine Murambi ya Byumba ariho yashakiye. Ubusanzwe avuka mucyahoze ari Kibungo muri Komine Rusumo ya cyera ubu ni mu Karere ka Kirehe.Andi makuru twahawe nab'izrwa ba Leta ngo bivugwa ko Mutuyemariya atigeze anafasha inzego kuziha amakuru yo mu 1994.Abo muri izo nzego badutangarije ko umuntu wese waba azi amakuru ko yayatanga hatarebwe uwo ariwe. Umwe wo mu nzego za Leta  yanadutangarije ko ngo yaba yarahunze FPR akajya mu cyahoze ari Zayire nyuma akambuka Tanganyika agasanga abandi mu nkambi muri Tanzaniya agahunguka 1996 agatungukira muri segiteri  Murambi ya Komine Murambi ya Perefegitire ya Byumba. Niba koko Mutuyemariya ari umukirisitu usenga azatange amakuru y'umugabo witwa Rwakibibi wo ku Rusumo  wapfiriye mu nkambi ya BENACO bikaba binavugwa ko nyuma yo gukora jenoside ko yanageze mu nkambi agakomeza guhiga buri wese ugirana isano n'umututsi. Uyu mudamu akaba yarayogoje umutungo wa ADEPR ingero zirahari nyinshi ariko reka tuvugemo nkeya gusa.

 

-Gukingira ikibaba Tom Rwagasana mu mafaranga yambuye ADEPR bivugwa ko bayasangiye mu makamyo ya ADEPR  yakoreshejwe mu mirimo ye kandi ari umukozi mukuru wa ADEPR.

-Gutanga amasoko bidaciye mu ipiganwa agakuramo aye.

-Kubikuza amafaranga y’itorero bashyira mu mifuka yabo na bagenzi be ku byo bise operation kandi Asembre General ya ADEPR ariyo itora iyo ngengo y'imali( budget) kandi ntabwo yigeze itora iyo budget ya operation ayo bita aya operation akaba ariyo abafasha kugenda batanga  abantu batandukanye kugirango babashe guhishira amakosa bakora ibyo uwabikorera Audit yabisanga ku ma Compte ya ADEPR.Gusesagura umutungo mu tubari, ibi Pastor Mutaganzwa  yabishyize ahagaragara arirukanwa.  Andi makuru yavuye ahantu hizewe n’uko uyu mudamu yakoze ibishoboka gukuraho urwego rwa DAF uri ADEPR akurikiranye DAF w’Ururembo rw’Amajyepfo Uwamabera Clemance amuziza yuko umugabo we Kamanda Pateri wari umukozi wa NSS muri Gatsibo wamutangagaho raporo bikamuviramo kutongera kwiyamamaza ku yindi manda y’ubu Vice Mayor.

Mutuyemariya amaze kumenya ko Clemance ari umugore wa Kamanda yahise avanaho urwo rwego abifashijwemo na TASK FORCE yakurikiranaga imiyoborere muri ADEPR dore ko ntagikorwa muri ADEPR task Force itabanje kugishwa inama. Ikibabaje ni uko bikorwa mu nyungu za bamwe cyane cyane uwitwa Rugamba  Egde umuyobozi mukuru w'igenamigabi muri MINALOC.

 

Andi makuru ava ahantu hizewe akaba avuga ko uyu Rugamba yaba yishyurirwa inzu abamo mu murenge wa Rusororo i Kabuga, ubutaha tuzabagezaho n’andi mazina y’abantu ADEPR  iha amafaranga kugirango bayikingire ikibaba mu makosa bakora adashobora no gukorwa n’umuyobozi w’akagali agakorwa n’abantu bayoboye Miliyoni y’abanyarwanda.

5.Umujyanama mu by'ubukungu Nkuranga Aimable .Uyu yabaye DAF mu nkiko z’u Rwanda  uwakenera amakuru ye yayabariza aho yakoze ariko reka tubabwire bike;Aimable Nkuranga  yayoboye ikigega CICO cy’abakiristu ba ADEPR kirimo akayabo kagera kuri miliyoni magana ane (400,000,000frw) ayo mafaranga yarayahombeje ndetse Pastor Sibomana uyoboye ADEPR yari muri Board y’icyo kigega, ayo ma miliyoni akaba yaraburiwe irengero. Uyu Aimable akoresha imodoka ya ADEPR kandi atari umukozi uhoraho, ibi umujyanama Birahagwa Janvier ndetse na Pastor Mutaganzwa babivuzeho barabiyama bombi bibaviramo kwirukanwa none ayo mafaranga y’abakiristu ameze nka bombe itabye muri ADEPR.

 

Abakiristu twaganiriye kandi bashyizemo imigabane muricyo kigega bavuga ko bafite ubwoba bwo kwishyuza kuko abo ba bihemu bavuga ko bashyizweho na FPR kandi FPR ikaba nta makuru ijya iyoberwa irabizi neza ko abo bagabo ari ibisambo ariko ntibakorwaho ngo bategereje Perezida wenyine igihe azaza mu bibazo bakabimubwira.Andi makuru atubwirako mu gihe cy’amatora y’abayobozi ba ADEPR hari umuntu umwe ntashatse kuvuga izina wabwiye MinisitiriMusoni James ko aba bayobozi bdakwiriye kwiyamamaza ndetse amubwira n’ibyi kigega Aimable yahombeje amutera utwatsi,ntiyita ku nama ze.6.Imikorere mibi bose bahuriyeho:Kwica amategeko; urugero guha uwitwa Sebadende kuyobora Intara y’amajyaruguru ataramara amezi abiri ku nshingano ya gipasitoro nyamara amategeko ya ADEPR avuga ko umushumba w’Intara nibura agomba kuba afite uburambe mu gipasitori bw’imyaka itanu.Aha rero bishe ingingo ya 52 niya 68, ndetse niya 89 y’amategeko agenga imikorere ya ADEPR aya makosa bakaba barayakoreshejwe na Rwagasana Tom kubera umwenda yarafitiye Sebadende ungana na Miliyoni 15( 15,000,000frw)  ibikaba ari ukugirango Sebadende aziyishyure binyuze mu mushahara we w’ ubukuru bw’Intara. Inkomoko y'uwo mwenda n’ikamyo ya Sebadende yakoraga muri Sosiyete y’umugore wa Tom ariwe Mukakimenyi Rosine.

 

  • Guha Pasteur Ntakirutimana Florien kuyobora Akarere ka Nyarugenge yarakatiwe n’inkiko igihano cyo gufungwa, nyamara urukiko rutaramuhanaguraho ubusembwa. Ntakirutimana n'ibihemu kuko yanatanze amasheke atazigamiwe yambura n'abaturage mu murenge wa Jarama ho mu karere ka Ngoma.Guha Rwagasana Tom isoko ryo gusiza imbuga y’inyubako za Gisozi nta piganwa ribayeho isoko rya Miliyoni mirongo itandatu (60,000,000frw) hanyuma akajijisha akabyandika k’uwundi muntu kandi imashini zasizaga ari za Rwagasana Tom.

 

  • Guha Rwagasana Tom amakamyo y’itorero rya ADEPR  mu mirimo ye ibyo ni “conflit d’interet”

 

  • Kwimika Umuco mubi wo kwangisha abayoboke ba ADEPR Leta kuko bavuga ko bashyizweho na FPR ndetse Rwagasana Tom ko ntacyo azaba kuko ari murumuna wa Lt Geneneral Fred Ibingira ko ndetse bafatanije n’ubucuruzi. Amakuru ava ahantu hizewe ni nshuti za Tom batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara kubw' impamvu z’umutekano wabo, avuga ko Rwagasana Tom yahombye muri kampani ye ari uko Lt Gen Ibingira yakuyemo igishoro cye ( Capital) ariko nk’umuntu bakoranye ndetse wamuhaye inyungu yaba yaramuhembye kuyobora ADEPR kugirango avanemo aye, nawe Lt. Gen. Ibingara akaba yarabifashijwemo na Minisitiri Musoni James wayoboraga Minaloc aho yarafite amadini mu nshingano ye.

 

  • Ibindi twamenye n’uko Rwagasana mu npera z’umwaka wa 2014 yatanze ku bayobozi bakuru bagize Assmble General ya ADEPR mu nyubako ya Lt. Gen.Ibingira iri Kibagabaga mu rwego rwo gutera ubwoba abo bayobozi abereka ko ashyigikiwe. Umu Pasteur wabitubwiye utarashatse ko izina rye rimenyekana yavuze ko ibyo nabo ubwabo babinenze kandi umuvugizi nawe abasaba ko babigira ibanga ko ngo abo bakekanga ko babivuga ntibatumiwe nabyo iba impamvu yo kubyibazaho.Rwagasana aho niho yavugiye imvugo igayitse,aho yabwiye abo bakozi b’Imana ko uzashaka  kumugendaho azabagwira kuko ngo nababigerageje yarabagwiriye, abashishoza bakavuga ko yabajyanye mu riyo nyubako yo kwa afande Ibingira kugirango abereke imbaraga afite.Aha niho abayoboke ba ADEPR batabaza bagira bati;

*Ko tuziko Perezida wacu Paul Kagame akunda abanyarwanda,ese twe twaba hari igihano dufite?

*Ese mubo ayobora twe nti turimo? Abandi bati:Ni ubwo amabaruwa yandikwa arega nyobozi ya ADEPR bayahisha nta mugereho rimwe mu isengesho azayabona akize intama ibirura.

*Ese koko bariya bayobozi bacu batagira indangagaciro z’abanyarwanda ni FPR yabashyizeho? Ko tuzi imikorere ya FPR idakora kuriya?*Ese Perezida wacu ko tuziko hari n’abamwandikiye bamugezaho icyo kibazo urwandiko rwaba rwaramugezeho?

 

*Ese Perezida wacu nk’uko amaze gutahura byinshi abayobozi babeshye harimo ko abantu bakize amavunja, ko abantu bavuye muri nyakatsi kandi zigihari, ko bwaki yacitse , mituel de Sante n’ibindi….Turamwiginze ngo niki kibazo cya ADEPR  acyiteho atabare abanyarwanda barenga miliyoni barenganye ndetse na Minisitiri Kaboneka uri kujya avumbura ibyo binyoma abayobozi  babeshye umukuru w’igihugu ko yatanga umusanzu ku kibazo cya ADEPR cyane ko yajya agikurikirana akiri umudepite keretse niba ibyo bavuga ukuri ko Lt. Gen. yaba ariwe washyizeho Rwagasana Tom kandi na none amakuru ava ahantu hizewewe bavuga ko Minisitiri Kaboneka  yaba yararezwe na General Ibingira bityo Kaboneka akaba atatatira ubwo bumwe ariko nka Minisitiri Kaboneka tuzi nk’inyangamugayo ntiyakwemera kwambara umwambaro wa Rwagasana Tom.Ikindi ikinyamakuru Ingenzi cyatohoje ni uko Minisitiri Musoni James akoresha imbaraga nyinshi kugirango ikibazo cya ADEPR kitamenyekana kwa Perezida kubera ko yamubeshye ko ibibazo bya ADEPR byakemutse, nk’uko yagiye amubeshya mu mihigo ‘abayobozi b’uturere. Undi Rwagasana yagiye yitwaza ni Gen Nziza kugeza naho avuga ko yagiranye amasezerano n'akabali ka Gisilikare kitwa tenis club Nyarutarama.nimwumve namwe umukozi w'imana ugirana imishyikirano n'akabali.ADEPR igiye kubona umucyo ikinyoma gitsinde ukuri.

Kalisa jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *