Azam Rwanda Premier league umunsi wa cyenda

                   Umupira w’amaguru aravuza ubuhuha.

                   Ikipe Mukura n’umutoza wayo Okoko ninde ufite ukuri?

abana 123.

Amarozi yo mu kibuga niyo mvugo yaranze umunsi wa cyenda wa shampiyona nkuru y’u Rwanda .Amarozi yagaragaye mu kibuga uwo munsi ikaba ari nayo nkuru ikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru, aho havugwaga ibisa n’amarozi byabonetse mu mukino wari wahuje ikipe ya Mukura Victory sport  yakiriye ikipe ya Rayon Sport kuri stade Huye.

                   Video igaragaza uko Mukura yaroze ikipe ya Rayon Sport

Ibyo bikaba ari ibyagaragaye kuri uwo mukino uhuza amakipe abiri ahangana mu mukino ubahuza cyane cyane ko anakomoka mu Ntara imwe y’Amajyepfo. Wari umukino w’icyumweru aho amakipe yose yaracyeneye intsinzi ndetse Mukura yo yariyemerwe agahimbaza musyi gatubutse n’umukunzi wabo akaba n’umutera nkuga Shekh Hamudani baramutse batsinze uwo mukino. Uyu Hamudani akaba akomeje kuvugwaho kubiba urwangano  muri iyi kipe ya Mukura. Amakuru ava i Huye aramushija ko yaba yihishe inyuma y’udutsiko twirirwa turwanya bamwe mu bayobozi bayo.okomukura

                                    Nguwo umutoza Okoko uwo uhagaze ukomeje kuvugwaho amarozi

Ni muri urwo rwego buri mutoza yakoze aho bwabaga  ngo abone intsinzi yaba Rayon  Sport yari iyakeneye  ayo manota ngo ikomeze kwanikira mucyeba, naho Mukura bari bashishikajwe nako gahimbazamusyi (prime).

 Ma mupira w’amaguru twakwita (amateur)  usibye ukinwa i Burayi (professional) hose havugwamo ikitwa amaroz icyangwa idawa (mu Rwanda) Juju (muri Tanzaniya)  no mu bindi bihugu bya Afrika bagenda bafite izina babyita ndetse buri kipe iba ifite umuganga cyangwa “umutalaam”uyifasha muri icyo gikorwa.umunyea

           Uwambaye nimero makumyabiri niwe Mazimpaka umunyezamu wa Mukura wagaragayeho amarozi

Okoko n’amarozi,Uyu mutoza w’Umurundi Godrey Okoko yavuzweho ko akoresha amarozi kenshi ariko abantu bakabura gihamya, Okoko yashijnjwe n’umukinnyi we bakomoka mu gihugu kimwe Ngandu Omari wari wirukanywe mu ikipe ageze iwabo yabwiye itangazamakuru ko umutoza icyo bapfa ni uko we Ngandu yanga gukoresha icyo yise “ibintazi”aribyo mu Kinyarwanda byitwa amarozi.iyakinye

                                        Rayon Sport ikeneye umushahara nayo ikerekana intsinzi

Ibyo ntawabitinzeho ariko ku mukino wahuje Mukura na Rayon Sport nibwo ukuri kwagaragaye hakurwa mu izamu rya Kapiteni Mazimpaka Andre inshinge (koroshi) yarishingikirije dore ko yirukankanye Kamara nkaho amutwaye ubugingo.allyyyy

                                   Niyonzima Ally ntacana uwaka n'umutoza wa Mukura Okoko

Usibye Okoko wafatanywe ubwo burozi, hari nandi makipe avugwaho icyo gikorwa kandi kiba gishyigikiwe n’abayobozi. Icyo twakwibaza ese koko idawa irafasha? Niba ifasha se ko Mukura itari ku mwanya mwiza. Usibye n’ibyo ko amakipe nyafurika akoresha iyo system ko atajya arenga umutaru iyo ahuye n’amakipe adakoresha atayikoresha. Ese ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribivugaho iki?tariki21/ukuboza 2016 nibwo inteko ya Ferwafa yateranye yamagana amarozi ishyiraho n’ibihano kuzabifatirwamo.kayiranga

                      Umutoza Kayiranga yanenze uburyo yakiniye i Nyamirambo yari gukinira ku Ruyenzi

Iyo nama yize ku marozi ihereye ku mukino wahuje Mukura na Rayon sport. Abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere bari bitabiriye iyo nama. Ferwafa yafashe imyanzuro ikurikira: Abayobozi b’amakipe bagomba kumenya ko amarozi afite ingaruka mbi  ku myumvire.lllll

                                                      Musanze Fc amanegeka arayisatira

Amarozi afite ingaruka mbi k’umupira w’amaguru. Umutoza bizagaragaraho azajya ahanishwa kudatoza imikino ine n’amande y’ibihumbi magana abili y’u Rwanda.Umukinnyi uzagaragaho amarozi azahanishwa imikino itatu adakina n’amande y’ibihumbi ijana by’u Rwanda. Ikipe byagaragayeho inshuro eshatu,izajya ikatwa amanota atatu n’amande y’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda.

Mu yindi mikino yabaye kuri uwo munsi wa cyenda, AS Kigali yatsinze Kirehe 4-1,Espoir itsinda Pepinieri 3-0, Police FC itsinda Etencelles 2-0, Bugesera itsinda Gicumbi 2-1, APR FC nk’ibisanzwe itsinda Kiyovu 1-0, Musanze itsinda Marines 1-0 naho Sunrise inganya n’amagaju 0-0.

Kugeza ubu abakinnyi bahiga abandi mu bitego ni;

Kambale Salita Gentil ibitego 7 (Etencelles)

Usengimana Danny ibitego   7 (Police FC)

Nahimana Shasir ibitego  6 (Rayon Sport)

Shampiyona izakomeza ku munsi wa cumi

23/12/2016 : APR FC vs Police FC  Kigali Stade (Kigali)

                      : Bugesera FC vs Mukura FC  Bugesera stade (Bugesera)

                       :Etencelles FC vs Espoir FC Umuganda stade (Rubavu)

                       :Amagaju FC vs Gicumbi FC Nyagisenyi stade (Nyamagabe)

24/12/20     :Kiyovu FC vs  Sunrise FC Mumena stade (Ku Mumena Nyamirambo)

                      : Pepinieri FC vs AS Kigali FC Ruyenzi stade (Ku Ruyenzi)

                      :Marines FC vs Kirehe FC Umuganda stade (Rubavu)

                      :Rayon Sport FC vs Musanze FC Kigali stade (Kigali)

James Gakwandi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *