Ingoma ya Muvunyi Paul mu ikipe ya Rayon sport irangwa n’ibibazo byubwumvikane bukeya no gutsindwa.

Ninde utuma Muvunyi guteza ibibazo Rayon soprt? Ifungwa rya Gacinya icyuho mu ikipe ya Rayon sport no kubura igikombe na kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.Ingoma ya Gacinya n’ubwo yavuzweho ibibazo ,ariko byarangiye itwaye ibikombe bibili bikinirwa mu Rwanda.

Iyobera rikomeje kuba ryose muri Rayon Sport[phot archieves]

Ingoma ya Gacinya yakuye abakinnyi mu ikipe ya APR FC  kandi bari bagikenewe.Muvunyi yananije umutoza Karekezi kuko arizo nshingano yari yahawe na Afande kugeza amwirukanye.Kuki habaho ikipe imwe yitwa APR FC gusa?kuki APR itabura igikombe inshuro ebyeri?Ikibazo ni abakunzi ba Rayon sport cyangwa ni Paul Muvunyi ubwe binanira kuyobora?ikipe ya Rayon sport igira ibigwi byinshi byiza,ariko nanone ikagira n’ibibazo byinshi.

Ibihe byahise tubireke turebe iby’ingoma ya Muvunyi Paul uko yaje naho yasanze ikipe kugeza aho ayigejeje ubu.Abakinnyi batwaye shampiyona umwaka ushize ntawavuyemo ngo byitweko hajemo icyuho. Muvunyi yatowe mu buryo bwatunguye abakunzi b’ikipe ya Rayon sport,kuko bamwe mubazi amateka ye bahise banacika ku kibuga. Iteka kuki ingoma za Muvunyi igira ishyamba ry’inzitane ?kuki Muvunyi asiga ikipe mu bibazo? Intandaro yiryo shyamba yavuye k’umutoza Ivan wavuzweho amakosa atandukanye mu bihugu byinshi byo muri Afrika kugeza yirukanywe akaza kuzanwa gusenya ikipe ya Rayon sport.

Ubu hadutse imvugo ngo Prosper asenya ikipe ya Rayon sport,ese atararwana na Vital kuki atavugwagaho ubugambanyi ?kuki hatarebwa ukuntu Karekezi yafunzwe ni uko yafunguwe?nonese niba hari ugukunda ikipe kuki harabifuza ko itsindwa? Ivan yageze mu ikipe ya Rayon sport  ayitezamo umwiryane kuko we yari yarayibayemo ayivamo ajya mu gihugu cya Kenya.

Amakuru yagaragaye ni uko Ivan yabonye ahawe gutoza ikipe ya Rayon sport agashaka kuyubakamo akazu ke nk’uko abyifuza akanabigeraho kuko yatsindwaga ,gutsinda kwe kwari ukunganya. Muvunyi azanye umutoz aukomoka mu gihugu cya Brazil we se afite ayahe mateka yo gutoza? Umukunzi wa Rayon sport k’uwundi ntibagicana uwaka,umufana wa Rayon sport umwe k’uwundi ntibakivugana ibyo byose niho haburira intsinzi.

Ikipe iri mu marushanwa cyane ay’igikombe cy,Amahoro kuko shampiyona yo bayibuze kare igihe Ivan yajyga avuga ko abakinnyi batamwemera. Iyirukanwa rya Bakame naryo ntabwo ryavuzweho rumwe,kuko uwafashe amajwi  Bakame nawe ni umugambanyi.

Nta mukinnyi waba kamara mu ikipe ariko nanone harebwa ikosa rya buri wese. Ikipe ya rayon sport yakoze inama ariyo yafatiwemo umwanzuro wo kwirukana umukinnyi Bakame,ariko bivugwa ko hari nabandi bazirukanwa  babagira ibanga. Igitangaje ni uko bamwe mubari bitabiriye iyo nama baje gucikwa bakavugira  ahantu ko abakinnyi bane bazirukanwa harimo ababa bazira ko bavugana na komite yacyuye igihe.

Ivan Minnaert yahawe gutoza Academy,ese ikipe irakagira cyangwa ni uburyo bwo kumushakishiriza akazi? Igitangaje ni uko Muvunyi ubwe mu nama yiyemerera ko mu ikipe harimo umwuka mubi ukaba ari nawo watumye afata icyemezo cyo gihagarika Ivan hamwe nabatoza bari bamwungirije.

 Inama yabereye i Shyorongi muri Kanyinya Hills Hotels yitabirwa n’abasanzwe bagize Komite ndetse n’abahagarariye ama-Fan Clubs, uko ari 30 amaze gushingwa buri imwe ikaba yohereje abantu babiri.Nabwo hemejwe ko mu ikipe harimwo amacakubili,mwibaze namwe igikurura amacakubili ni uko iyo hagize ugaragaza ko Muvunyi iteka asanga Rayon sport ihagaze neza kayisiga mu manegeka  byitwa macakubili.

Abavuzeko Ivan ari umuswa bose bahimbiwe ibyaha.Muri yo nama nkuko twagiye  dukura amakuru kubayitabiriye,ngo hafashwe umwanya wo gucoca ibibazo byugarije ikipe no gushaka uko batwara igikombe cy’Amahoro.

Umwe mubo dukesha iyirukanwa rya Bakame wari muri iyo nama ngo Muvunyi yavuzeko Bakame azagaruka muri rayon sport atakiyiyobora.Amakuru ava ku nshuti za Ivan ngo zamubwiyeko we yasinye gutoza ikipe nkuru kandi ko nta Academy bagira bityo nawe azange guhindurirwa umurimo.

Itangishaka Bernard Alias King we yavuze ko Muvunyi yabanje kumvikana na Ivan ku nshingano nshya agiye guhabwa. Ikibazwa na benshi mubakunda ikipe ya Rayon sport ni ejo hayo hazazamugihe yaba ikomeje kugira ishyamba.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *