“Gusoma no kwandika ni umusingi w’iterambere” Dr Munyakazi Issac

Tariki ya 8 Nzeri u Rwanda rwifatanya n'isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka Ku rwego rw'isi yatangajwe na UNESCO iragira iti:" Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye.

U Rwanda rushingiye kuri iyo nsanganyamatsiko rwahisemo insanganyamatsiko yarwo igira iti:" Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isôoko y'ubumenyi."

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi ni na byo bizatangiza ukwezi ko Gusoma no kwandika.

Mugihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika kw'isi hose,  mu Rwanda uyu munsi uzizihirizwa mu  Ntara ya Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe, kuri sitade ya Nyagisenyi.

Iki gikorwa kandi kizakomeza ukwezi kose kwa Nzeri hashishikarizwa abaturage gusoma no kwandika, kugeza ku itariki ya 30 Nzeri aho iki gikorwa kizasorezwa mu Karere ka Nyagatare ahazabera igikorwa cy'umuganda, igikorwa kizaba ari umwihariko udasanzwe kuko ababyeyi bazitabira uwo muganda bazazana n'abana babo bakigishwa gusoma no kwandika mu gihe ababyeyi babo bazaba bari muri uwo muganda.

Mu mwaka wa 2012, mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana nd'être n' abakuru, Minisiteri y'uburezi yatangije "Rwanda Reads".

Uyu mwaka nyuma y'imyaka irindwi, Rwanda Reads yahinduriwe izina yitwa "Soma Rwanda" kugira ngo ihuzwe n'umuco nyarwanda ndetse no kwimakaza ikinyarwanda.

DR Munyakazi Issac 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Dr Munyakazi Issac, asanga buri wese afite uruhare rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika.

Yagize ati:" Iki ni igikorwa Minisiteri y'uburezi ifatanije na Minisiteri y'umuco na siporo n'abafatanya bikorwa batandukanye mu ihuriro ryiswe"Soma Rwanda", rikaba ari ihuriro rigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Dr Munyakazi akomeza avuga ko ari urubuga rwo gufata no guhuza ibikorwa, gusangira amakuru hagamijwe guteza imbere uyu muco, ariyo mpamvu buri gihe mu kwezi kwa Nzeri bahurira hamwe, kugirango ngo bategure uku kwezi kwitiriwe " ukwezi ko gusoma no kwandika"

"Soma Rwanda", ni ihuriro rihuza abafatanyabikorwa b'inzego za Leta n'izabikorera ku giti cyabo bafite intego imwe ari yo yo kubaka no kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda. Ifite abanyamuryango bagera muri 250 bateza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Mu kwezi kwa Nzeri, abagize ihuriro rya Soma Rwanda bazategura ibikorwa biteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu hose. Buri cyumweru cy'ukwezi kwa Nzeri kizaba gifite insanganyamatsiko yihariye igamije gutuma abana n'abantu bakuru basoma kandi bakanandika. 

Insanganyamatsiko zaburi cyumweru ziragira ziti:"

Icyumweru cya 1( Nzeri tariki ya 1 kugeza 7): Iga gusoma neza ikinyarwanda, ubone umusingi w'indimi myigire hose.

Icyumweru cya 2 ( Nzeri tariki ya 8 kugeza 14): Gusoma bikwinjiza mu ruhando mpuzamahanga.

Icyumweru cya 3 ( Nzeri tariki ya 15 kugeza 21): Gena umwanya wo gusoma.

Icyumweru cya 4 ( Nzeri tariki ya 22 kugeza 28) : Gusoma bireba abantu bose abafite ubumuga n'abatabufite.

Uyu munsi mpuzamahanga wagenewe gusoma no kwandika wizihizwa ku isi hose watangiye mu 1966.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *