Rayon Sport: abakinnyi Mugeni Fabrice na Samwel mu myitozo yo kwitegura Bugesera

Fabrice Mugheni na Samuel Ndizeye bagaragaye mu myitozo bitegura Bugesera

Fablice  na Ndizeye bamaze iminsi baravunitse bagarutse mu myitozo yo kwitegura umukino bazahura na Bugesera FC uteganyijwe mucyumweru gitaha.

Samwel na Fabrice mu myitozo mu mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sport na Bugesera[photo archieves]

Aba basore  twavuze haruguru bamaranye igihe imvune ubwo bari mu mwiherero ikipe yabo ya Rayon sports  yagiriye  mu karere ka  Ngoma mu  kwezi gushize bari kwitegura shampiyona.

Taliki ya 29 Nzeri 2019 ubwo ikipe yagarukaga  i Kigali,Ndizeye Samuel na  Fabrice bahawe ikiruhuko n'abatoza ngo bakire neza imvune bari bafite.kuva shampiyona yatangira mu mikino 3 ishize ntanumwe wa yigaragayemo ndetse n'uw'igikombe cya super cup 2019 cyatwawe na As Kigali.

Mu cyumweru gishize nibwo Mugheni Fabrice yagarutse mu myitozo ariko Ndizeye Samuel we yarataragaruka  imyitozo ye ya mbere yayigarutsemo kuri uyu wa Gatatu taliki 16 ukwakira2019.

Baragaragaza ko bameze neza nyuma yo kuva mu mvune  bagiriwe ikizere n'abatoza bakina umukino wa Bugesera FC wamaze kwimurwa ku masaha yari yarateganijwe ugashyirwa saa kumi n'ebyiri z'umugoroba [zo ku wa kabiri taliki 22 Ukwakira 2019] n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ku busabe bwa Rayon Sports izakira uyu mukino.Ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon ikomeje imyitozo yitegura i kipe ya Bugesera Fc .ikaba itarimo abakinnyi 6 bari mu ikipe y'igihugu yitegura umukino  wo gushaka itike ya CHAN u Rwanda rugomba  gukina na Ethiopia.Abari mu ikipe y'igihugu ni Rutanga Eric,Kimenyi Yves,Iradukunda Eric bita Radu,Rugwiro Herve,Amran Nhimiyimana na Iranzi Jean Cloude.

Donatha Mukarukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *