RGB iratungwa urutoki mu itangwa ry’amanota mu mihigo imiyoborere ikagenda biguruntege.

Urwego rw’igihugu  rw’imiyoborere RGB rumaze igihe ruvugwamo imikorere itaboneye haba mu madini,imiryango ntera nkunga byagera ku itangazamakuru ho bigahumira ku mirari.RGB yigeze kujya igenera igitangazamakuru inkunga kugirengo ribashe kwigira ,ariko noneho zitangwa mu bwiru buhanitse.
Dr.Kayitesi umuyobozi wa RGB[photo archieves]

Ibihembo bihabwa abanyamakuru bahize abandi byo biteye agahinda. RGB izerekane inkuru yakozwe ivugira rudanda rwarenganye,izerekane inkuru yahembwe yerekanye idindira rya Rukarara umushinga w’amashanyarazi umaze imyaka n’imyaka? Izerekane niba hari inkuru yagaragaje uburyo abahesha b’inkiko bacuze imanza mpimbano bitwikriye Gacaca bakiba imitungo ya rubanda? Amanota baha uturere nayo arakemangwa kuko  ntiherekanwa uko akarere karushije akandi.

Mu minsi yashize RGB yatangaje ko igiye kwerekana ,uko imiyoborere ihagaze kuva  ku rwego runaka  bigera kurundi.Igipimo cy’imiyoborere mu Rwanda kigizwe n’inkingi zirimo: Iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza.

Bamwe mu banyarwanda basanga hari ibikwiye guhinduka byinshi ,kandi RGB ikabaha ijambo nabo bakagira uruhare,aho kwitirirwa imiyoborere n’ibiganiro bagizemo uruhare kandi ntarwo. Umukozi wa RGB agera mu karere arangiza gahunda ze cyangwa yateguriwe abo baganira akisubirirayo warangiza ngo umuturage yatanze ijambo ,kandi ntaryo.

Niba RGB ari urwego rw’imiyoborere kuki rutarerekana abo baturage batanze ibitekerezo muri politiki?Hasabwa ko igikorwa cyiza gikorerwa umuturage akigiramo uruhare ntabwo aribyiza ko uzahagarara i Kigali ngo uhamye ko umuturage wo mu murengewa Kigembe mu karere ka Gisagara ariho neza utahageze?

RGB yerekanye uko ibyegeranyo by’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda ibikora buri mwaka  igamije kugaragaza ishusho  y’uko ihagaze,buri byiciro bitanduakanye,hagamijwe kugaragaza ingamba zo gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Niba RGB ivuga ko ikorana n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu,abashakashatsi n’impuguke,hakiyongeraho abikorera n’itangazamakuru ,ariko wareba ugasanga ibitangazamakuru bitumirwa ntibirenze icumi? Ubuse niba RGB iheza itangazamakuru izi ko ryivugira,kongeraho ko itaripfukirana nk’umuturage wo muri Ngororero cyangwa Bungwe,ariko ikanga ikariheza mwumva imiyoborere ihagaze gute? Iyo urebye uko RGB itegura umushinga usanga aribyiza ,ariko wajya kureba  ugasanga nta muturage uzongera kurara mu muhanda,urareba ugasanga ntaho umwana azongera kunanirwa kwiga kubera kutishobora kw’ababyeyi be?Nkaha  baragira bati’’

Hari kandi umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi, imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi. Izi nkingi zigizwe n’ibipimo 36 n’udupimo 130. Ibise byashyizwe mu bikorwa?abanyarwanda bakeneye kwerekwa ibibakorerwa bibateza imbere.

Mu bipimo byabanje, inkingi y’umutekano niyo yagiye iza ku isonga mu gihe iy’ireme ry’imitangire ya serivisi yo yakomeje kuza inyuma y’izindi. Naho inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko niyo yagiye igaragaza kuzamuka cyane kurusha izindi nkingi mu myaka ishize.

Ibi bikorwa bishingiye ku muntu nabo bafatanije nibyo bitera ikibazo gisa n’ubwiru bwo kudakorera mu mucyo. Iyo wifite ushinga itorero ry’ivugabutumwa ntanaho ukorera hazwi ugahabwa icyangombwa ,ariko  waba utifite warubatse  urusengero bakabimwima burundu. RGB irasabwa gukosora imikorere n’imitangire ya serivise itanga kuko abayigana basigaye binuba.

KIMENYI Claude 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *