Imyitozo ngororamubiri ni umwe mu muti udahenze urwanya indwara y’umutima

Minisiteri y'ubuzima irasaba abantu kwirinda icyatera indwa y'umutima kuko ufashwe na corona virus afite iyi ndwara afite ibyago byinshi byo kubura ubuzima

Nyamara n'ubwo iyi ndwara ihangayikishije cyane hari uburyo bwo kuba wayirinda mbere y'uko uyirwara ukora siporo ukisuzumisha kare, ukirinda kunywa inzoga ndetse n'itabi. Ibyo iyo ubashije kubyubahiriza uba ufite amahirwe menshi yo kuba utafatwa n'indwara y'umutima.

Uwingabiye Louise ni umwe mubarwaye indwara y'umutima ntiyamenya icyo arwaye, akumva umubiri wacitse intege afite inkorora, umunaniro wa hato na hato ariko aho amenyeye ko ari umutima arwaye yarivuje baramubaga arakira ubu ameze neza.

Agira ati: "Nabanje kugira agakorora kumye, birakomeza  nyuma ntangira kuruka amaraso ntangiye kubona icyo kimenyetso nibwo navuze nti nshobora kuba ndwaye, nagiye ku bitaro bya kacyiru bambwira ko batahamvuria, banyohereza CHUK mpageze bambwira ko nshobora kuba mfite ikibazo cy'umusonga, njya mu bitaro maramo iminsi 3 baransezerera ariko muganga agiye kunsezerera ambaza uburyo mba niyumva mubwira ko mba naniwe mfite ubunebwe, ambwira ko ntaha nkazagaruka gutanga ibizami ku muganga w'umutima bita Kagame. Ngarutse basanga uturyango dufunguka tujyana amaraso  mu kindi cyumba cy'umutima twarangiritse bambwira ko ngomba kubagwa byarengeranye, ngiye kureba undi muganga nawe ambwira ko ngomba kubagwa. Bambwira ko hari abaganga bazava muri Amerika b'ikipe y'umutima, baje mu kwa 2 barambaga bambwira ko icyabiteye ari ama anjine nivuje nabi sinakira, kuba narahumagiraga nitwo twumba twafungutse amaraso akajya aho atakagombye kujya."

Uwinkindi François Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC, avuga uko indwara y'umutima ihagaze mu Rwanda.

Ati" Indwara z'umutima nizo zica abantu benshi ku isi kuko burimwaka tubona abantu miyoni 17,9 hafi 18 bicwa n'indwara y'umutima kw'isi, no mu Rwanda rero ugendeye  ku mibare dufite urebye n'umuvuduko w'amaraso imibare dufite irerekana ko nka15,3% by'abantu bakuru bagendana umuvuduko w'amaraso kandi tuziko aricyo kintu cya mbere cyongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima. Tugiye kureba abantu bari mu bitaro cyangwa bahitanwa n'izindwara z'umutima cyangwa zitandura turabona ko ubungubu biri kuri 30%  by'imfu zose tubona mu Rwanda."

Prof Mucumbitsi Joseph, ni umuganga uvura indwara z'umutima ndetse akaba Prezida wa Fondasiyo y'umutima mu Rwanda n'umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura "Rwanda NCD Alliance" .

Avuga ko abana bakiri bato bashobora kurwara indwara z'umutima. Ni byiza rero ko ababyeyi bita kubana bakamenya n'ibiryo babaha kuko muganga avuga ko ibiro byinshi ku mwana uri munsi y'imyaka 2 bishobora kumuviramo kurwara indwara z'umutima.

Ati" Ikibazo gikomeye cyane n'uko ibyo bishobora gutangira mu bwana, umwana atangira kuba munini guhera ari umu bebe, aba bebe babaye banini cyane munsi y'imyaka 2 bari muri babandi bazagira ubunini bukabije nibaba bakuru. Ni ukuvuga ngo tugomba kwiga kugaburira abana neza ya mavuta ugatangira kutayamuha hakiri kare ariko ibyaribyo byose nta kidashoboka mwabonye ko hano hari abadamu bata ibiro 20 iyo abitaye aje muri siporo arayatwika ya mavuta akagabanuka, isukari ikagabanuka, umuvuduko w'amaraso ukagabanuka, niyo mpamvu siporo ari kimwe mu bintu dushyira imbere kuko ni umuti udahenda."

Koresha umutima wawe wirinda indwara z'umutima.

Imyitozo ngororamubiri ni ngombwa mu buzima bwa muntu

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *