Lizinde Theoneste wateguye akanahirika ubutegetsi bwa MDR parimehutu na Perezida Kayibanda Gergiore yiciwe muri Kenya.

Major Lizinde Theoneste muri MRND Col Lizinde Theoneste muri FPR(photo archives)
Lizinde Theoneste ni muntu ki mu mateka y'u Rwanda?
Lizinde Theoneste yavukiye muri Komine Rwerere ya Perefegitire Gisenyi.Lizinde Theoneste n'umwe mu basirikare bakuru bavukaga mugice cy'urukiga bari bakomeye.Umunyenduga wari mu ishyaka MDR parimehutu iyo yumvise izina Major Lizinde Theoneste umutima urahaba akagwa ruhaba.1972 Major Lizinde Theoneste niwe warushinzwe iperereza rikuru mu Rwanda iryitwaga Rwasiri.

Ububasha bwa Major Lizinde Theoneste nibwo bwamuhaye kurema urwangano hagati y'Abahutu n'Abatutsi.Aha niho Major Lizinde Theoneste yatangiye kwegeranya abasirikare bakuru bavuka mu gice cy'Amajyaruguru kugirengo bakureho Perezida Kayibanda n'ishyaka rye MDR parimehutu.5/7/1973 Major Lizinde Theoneste nibwo yayoboye igikorwa cyo gukora coup d'etat akigeraho Gen Major Habyarimana Juvenal aba Perezida ariko harimo abo bafatanije gufata Ubutegetsi bashyiramo umututsi Umwe rukunbi Major Ruhashya Epimaque.Nibwo Major Lizinde Theoneste yafataga Radio y'igihugu asangaho uwayiyoboraga Kabengera Gabriel nawe wavukaga mu majyepfo amusaba kuririmbira ingoma nshya yo murukiga.

Umuhanzi Kabengera Gabriel ati"Dore turatsinze ngabo z'igihugu icyo dushaka n'amahoro n'ubumwe.ubucurabwenge bwa Major Lizinde Theoneste nibwo bwashinze ishyaka MRND.Major Lizinde Theoneste yahise yubaka Gereza ya Ruhengeli igice gikaze cyane agifungiramo abo mu ishyaka MDR parimehutu bamwe bagwamo.Major Lizinde Theoneste yavuzweho ubugome bwinshi bwagiye bwica abatutsi asoreza ku bahutu batavukaga murukiga.Perezida Habyarimana Juvenal yatangiye kumwamagana,ariko ntiyabyemera.

Major Lizinde Theoneste yavuzweho gufunga abagabo agasambanya abagore babo.Ibi byaje gukomera aho Major Lizinde Theoneste yagiye mu mujyi wa Butare agafata umugabo w'umubiligi wari warashakanye n'umunyarwandakazi Mutabonwa Cecile Alias Nyirabihogo akirukana umuzungu yamusohoye muri Butare amwambutsa akanyaru.

Major Lizinde Theoneste yabyaranye umwana w'umuhungu na Nyirabihogo.Perezida Habyarimana Juvenal yanze ubuhezanguni bwa Major Lizinde Theoneste bituma 1981 ategura kumukorera coup d'etat iburiramo.1975 Major Lizinde Theoneste yafashe imbunda ntoya pisitor ayishyura mu ishati ya captaine Nyamwasa Garcan wavukaga Komine Nyaruhengeli Butare yarakubiswe arinda apfa ashinjwa ko yashakaga kwica Gen agasubiza ubutegetsi mu nduga.

Major Lizinde Theoneste n'agatsiko ke ibyo gukora coup d'etat bibananiye barafunzwe ya Gereza yubatse ayifungirwamo.Ishumi ye Col kanyarengwe Alexis warumuyobozi wa FPR inkotanyi yakoze ibishoboka byose anyura muri bamwe mubasirikare ba Ex far yayoboye batanga icyuho inkotanyi zigaba igitero zifungura Major Lizinde Theoneste na mugenzi Commdt Biseruuka Stanislas.Bari barakatiwe urwo gupfa.

Major Lizinde Theoneste yageze mu inkotanyi ntabwo yigeze agira batallon ayobora kuko yari yarabaye maneko gusa.Major Lizinde Theoneste yarumwe mu Abadepite FPR inkotanyi yari yagennye kujya mu inteko ishingamategeko igihe cy'inzibacyuho.

FPR yatanze amapeti mu basirikare Lizinde Theoneste ahabwa ipeti rya Col .Imishyikirano yarapfuye MRND ikora jenoside yakorewe abatutsi.FPR igifata ubutegetsi Col Lizinde Theoneste yabaye Umudepite.Bamwe mu bana Col Lizinde Theoneste yagize impfubyi bari mu myanya itandukanye ,barimo nka Makuza Bernard mwene Makuza Anastase nabandi.Cil Lizinde Theoneste yahunze ubutegetsi bwa FPR.Col Lizinde Theoneste yahungiye mugihugu cya Kenya ahamagara Ex far ngo baze abahe uko barwanya FPR.Ibi ntibyagezweho kuko yahise arasirwayo.

Amateka ya FPR inkotanyi Col Lizinde Theoneste niwe musirikare mukuru wahunze bwa mbere kuko yahunze 1995.Izina Lizinde Theoneste ryakangaranije ubutegetsi bwa MDR parimehutu kuko abenshi yabishe urwagashinyaguro.
 

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *