Urayeneza Gerard iburanishwa rye n’agatsiko ke ryatangiye gukekwamo ruswa ubutabera bushishoze.

Urugereko rw'urukiko ruburanisha imanza mpanabyaha byambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y'Amajyepfo rwaburanishije ubujurire bwa Gerard Urayeneza n'agatsiko ke.Kuva mu bugenzacyaha kuzamura mu bushinjacyaha  bakagezwa murukiko rwisumbuye rwa Muhanga Urayeneza Gerard nk'umucurabwenge we n'agatsiko ke bashinjwaga gupfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994 no guhisha ibimenyetso.

Urayeneza Gérard [photo archives ]

Abanyarwanda bati"Nyakibi ntirara bushyitsi"Uyu mugani wavugwaga mu rukiko i Nyanza abawuvuze bawuhereye ku gatsiko katunguranye gashinjura Urayeneza Gerard,igitangaje n'uko kiyemererako kamushinje kubera indonke.

Ubwo twaganiraga n'umwe mubanyamategeko,ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yagize ati"Nkurikije abatangabuhamya nkuriya Sibomana Aimable wivuguruza,ibi birerekana ko icyaha Urayeneza Gerard akurikiranyweho cyatumye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rumuha igihano cy'igifungo cya burundu aribwo agikoze neza.

Ubwe Urayeneza Gerard yagiye avugwaho ko kuva leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yajyaho yavuzweho kuba umwe mu bakoze jenoside yakorewe abatutsi,ariko kubera ubushobozi akagenda atangamo ruswa.Amaraso y'inzirakarengane ubu agomba kuyabazwa.

Undi twaganiriye we twamwise Mugabire k'ubw'umutekano we yadutangarije ko Urayeneza Gerard yabaye umwe mubatorewe kuyobora akanama k'umutekano n'iterambere muri Komine Murama.Aharero niho hatumye ahura na Ex far S/Lt Ndekezi Vincent wategekaga inzirabwoba nawe akamuha imbunda.Urayeneza nawe akazitanga ahereye iwe murugo ,abakozi be,nabo bagirana amasano nk'uwo abereye se wabo witwa Lisara wajyaga amutwara.

Lisara yumvise batangiye kumunuganuga ahungishirizwa muri Amerika.Urayeneza kuva 1996 yatangiye gufata abakobwa bagirana amasano abashyingira abasore bari barokotse jenoside yakorewe abatutsi urugero:Rusine Josoue yamushyingiye umukobwa abereye se wabo aba abonye igikoresho cyo kumurwanirira.

Igihe Urayeneza Gerard yakurikiranwagaho guhimba imibare y'abanyeshuri bigaga mu ishuri rye barakotse jenoside yakorewe abatutsi Rusine Josoue niwe wabaye ikiraro yambukiyeho.Rusine niwe uzenguruka mu itangazamakuru atangamo amakuru ayobya uburari,gusa ibinyamakuru bimwe byatangiye gushishoza.

Itangazamakuru niryo Urayeneza Gerard yanyujijemo ububi bw'abatutsi kugeza abishe,none n'iry'ubu ariho ararinyuzamo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi,kandi yagizemo uruhare.Abashinje Urayeneza Gerard bafite impungenge z'umutekano wabo.Inzego bireba nimwe muhanzwe amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *