Zimwe mungo zikomeje kwibasirwa n’amakimbirane abashakanye batatandukana bakicana: Ingabire Innocent yafungishije umugore we Uwizeyimana Aline.

Umuryango wa Ingabire Innocent na Uwizeyimana Aline ubu bagezaho kwicana,gufungishanya.

Uwizeyimana Aline aratabaza kubera akarengane yakorewe

Uwizeyimana Aline ari mu mazi abira kuko afunzwe mu buryo bw'akarengane intandaro ziva ku makimbirane akomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Ingabire Innocent na Uwizeyimana Aline.

Urubyaro rutangwa n'Imana naho Innocent Ingabire arubuze cyangwa ngo yihanganire Uwizeyimana Aline bashakanye yahisemo kumuhoza ku nkeke amukubita nk'uko raporo y'inzego zibanze ibigaragaza.Imyaka irenga ibiri ishize urugo rwa Ingabire Innocent na Uwizeyimana Aline rusenyutse umwe aba ukwe n'undi ukwe.

Uwizeyimana Aline yatangiye gusa gatanya,naho Ingabire Innocent atangira uburyo bwo gushaka kumwicisha bibananiye akoresha uwitwa Uzurukundo Vanessa kugirengo havugwemo amarozi.

Uko urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuri Uwizeyimana Aline wakekwagaho icyaha cyo guha Uzurukundo Vanessa ngo ajye kuroga Uwizunzamahoro Angelique.Aba bose batuye mu murenge wa Maveragere Akarere ka Nyarugenge.Inteko iburanisha yari iyobowe n'umucamanza Mukarubega Marie Claire.

Iburanisha ritangira ryahaye ijambo ubushinjacyaha nabwo bwerekana ko Uwizeyimana Aline uri imbere y'inteko iburanisha akurikiranyweho guha uburozi Uzurukundo Vanessa nawe uri imbere kugambira kuroga Uwizunzamahoro Angelique. Uwizeyimana Aline n'umwunganira mu mategeko bisobanuye ku cyaha bakekwaho bagihakana muri zi mvugo"Uwizeyimana Aline ati"Nafashwe satatu za mugitondo mfungirwa muri stade Amahoro i Remera kuberako ntari nambaye agapfukamunwa,mugihe icyaha ndegwa ntakemera cyane ko Uzurukundo Vanessa ushinja ko namuhaye ubwo burozi sasita.

Niba baramfunze satatu ngafungurwa sakumi ,mugihe unshinja avugako nabimubaye sasita murumva ibyo ndegwa atari ibyo batogosheje bikozwe n'umugabo wanjye Ingabire Innocent kuko nsaba gutandukana nawe.

Ikindi cyagaragaye murukiko n'uko abahanga mubyo gupima amarozi basanze ibyiswe bwo ntacyo byatwara umuntu.Andi makuru yavugiwe murukiko n'uko Ingabire Innocent ari inshuti ya kadasohoka ya Uwizunzamahoro Angelique.

Icyatunguranye murukiko basoma urubanza hafunzwe Uwizeyimana Aline gusa ,kuko Uzurukundo Vanessa yararekuwe.Iminsi mirongo itanu ihawe Uwizeyimana Aline isobanuye iki?Iy'iminsi irerekana ko Ingabire Innocent agiye kwigabiza imitungo yose yari kuzagabana n'uwo bashakanye.

Ubutabera buboneye nibwo nkingi yejo hazaza,ububogamye buhoza rubanda mu makimbirane.Urubanza mu bujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo hazumvwa abatangabuhamya kandi umwe k'uwundi biyemeje kuzavuga ukuri.

 

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *