Inama ya Accelerate Africa yitezweho kuba umusemburo mwiza kuri barwiyemezamirimo bakizamuka

Mu Rwanda hateraniye inama ihurije hamwe abafite bizinesi zikizamuka n’abafite aho bageze, hagamijwe kuzamura iterambere ryabo nk’intego ya accelerate Africa, nk’uko umunyam abanga wayo Mari Claire Uwineza abisobanura

Yagize ati” Intego yacu ni ugufasha ama bizinesi arimo azamuka, rero ni uguhuza abo barimo kuzamuka ndetse nabamaze kugira aho bagera gufatanya kuzamura iterambere ryabo ndetse niry’Igihugu. Nk’umusaruro wiyi nama uzaba mwiza cyane kuko yahuje ingeri zitandukanye zirimo abafite bizinesi zirimo kuzamuka iyo bahuye nuwo ufite aho ageze biramufasha”.

Umuhuzabikorwa wa Accelerate Africa Girbert Ewehmeh, avuga ko nyuma y’iyi nama bazandikira Leta zitandukanye N’UMURYANGO W’AFRICA y’unze ubumwe, gushyigira inganda, bazisaba ko zafasha abafite bizinesi zikizamuka kugira ngo nazo zigire aho zigera.

Yagize ati “Ku musozo w’iyi nama, tuzandika urwandiko rw’ubuvugizi ruzagezwa kuri za guverinema n’umuryango w’afria y’unzu ubumwe, kugira ngo bashyire umwihariko ku guteza imbere inganda.Dufite hafi 90% by’inganda ziciriritse n’iziri kuzamuka, ziratanga akazi, ariko inyinshi murizo ziracyari inganda ziciriritse. Turifuza ko ziva muri iki kiciro cy’inganda ziciriritse zikaba inganda zikomeye zitanga akazi ku bantu benshi, bigafasha kwihutisha isoko rusange rya Africa”.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko bimwe mu bibangamira iterambere ry’inganda na bizinesi ziciriritse, ariko kubona inguzanyo mu mabanki bitoroha, no kuba hari izitangira nyuma y’igihe gito zigafunga.

Girbert Ewehmeh akomeza avuga ko kugira ngo isoko rusange ry’afrika rishyirwe mu bikorwa, bisaba ko inganda ziciriritse na bizinesi zikizamuka zashorwamo amafaranga zikazamuka, zikabasha kwagura ibyo zikora.

Yagize ati “Mu gihe inganda ziciriritse zidahari, bizagorana gushyira mu bikorwa isoko rusange ry’afulika, kubera ko inganda ziciriritse ni urutirigongo rw’ubukungu bwa Africa, gusa ikibazo gikomeye ni uko zigikora mu buryo bwa gakondo. Zikeneye gukura zikagera ku rwego rw’inganda, ibi kugira ngo bigerweho, zikeneye gushorwamo imari, zikeneye amafaranga kugira ngo zikure zagure ibyo zikora “

Gilbert Ehwemeh umuhuzabikorwa wa Accelerate Africa

Muri uru rugendo rwo gufasha abakizamuka gutera imbere, Accerate Africa yateguye amarushanwa yitabiriwe n’abafite bizinesi zikizamuka, abazatsinda bakazabona amafaranga ashobora kubafasha kuzamura igishoro cyabo.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *