Ingengabitekerezo ya Jenoside niwe mwanzi mubi w’igihugu cyacu_ Gen James Kabarebe

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza byo mu Karere ka Rwamagana kuri icyi cyumweru taliki 20 Ugushyingo2022 bateraniye mu GS St Aloys mu biganiro byiswe” Ubumwe bwacu tours” bifite insanganyamatsiko igira iti” Rubyiruko tumenye amateka y’Igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda”.

Ibi biganiro byahawe urubyiruko byari bigamije kubabwira amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, kubigisha kurwanya ingengabitekerezo kuko ariyo mwanzi wambere mubi mu Gihugu.

Umujyanama mukuru mu biro bya Perezida wa Repubulika Gen James Kabarebe yasobanuriye urubyiruko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati” Urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu rwaje ari igisubizo cya biriya bibazo byose by’amateka mabi yose yo guhera igihe cy’ubukoroni na nyuma y’ubukoroni niyo yatumye urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu rubaho kuko ntabwo ibintu byari gukomeza gutyo ngo bikunde, hari abagombye kwitanga kugirango ibintu bihinduke”.

Gen Kabarebe yakomeje asaba urubyiruko kutazarangwa n’amateka yaranze urubyiruko rwo mu gihe cy’ubukoroni.

Yagize ati” Mugihe cy’imyaka ishize y’ubukoroni na nyuma yabwo Leta zagiyeho urubyiruko rwagiye rwicwa nabi cyane, abigishwaga kwica bakanatozwa ninzangano, abatozwa ko bagomba kwicwa nabo bakumva aribyo koko ko bagomba kwicwa, nibyo urubyiruko rwabagamo ntabwo bigeze bashyirahamwe urubyiruko ngo barwigishe gukunda Igihungu cyabo no kugiteza imbere, aya mahirwe rero mwe mujye muyafata neza nti mukayapfushe ubusa”.

Gen James Kabarebe yibukije urubyiruko ko rukwiye kurwanya ingengabitekerezo

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K Gasana yasabye urubyiruko rwo mu mashuri ya Rwamagana gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati” Twasabwe kwirinda ibyaha cyangwa se za kirazira, tureba n’ibyaha bihana ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko hariho no kwiyemeza; Kwiyemeza rero ntakundi ni iriya nsanganyamatsiko “Ubumwe bwacu tours” bifite insanganyamatsiko igira iti” Rubyiruko tumenye amateka y’Igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda”.Icyo ni ukwiyemeza kandi mwese turabasaba nkuko Gen James Kabarebe yabivuze, uruhare rwanyu ni uruhe? Igihugu twaracyibonye, hari urubyiruko rwabigizemo uruhare bamwe banganaga namwe, ariko mwebwe uyu munsi ni inshingano zacu kugirango turebe uruhare dufite, uruhare mufite, kugirango mukomerezeho musigasire ibyo twagezeho kandi mukomeze nk’urungano gukora iyo misiyo”.

Gen James Kabarebe yibukije urubyiruko ko mubabohoye U Rwanda harimo abangana nabo bavuye mu mashuri bakitanga, ariko ko icyo bitangiye ari ikintu gikwiye kuzarangira kidapfuye ubusa, ahubwo uRwanda rukwiye kuzakomeza rukaba Igihungu gikomeye giteye imbere. Ariko anabasaba ko aho Igihugu kitaragera ari ahabo nk’urubyiruko ko bagomba kurwanya Jenoside ni ingengabitekerezo yayo kugirango itazongera, ndetse n’abazabakurikira bazayirwanya kuko ari ikintu cyamaze igihe cyarashinze imizi ko kukirandura atari ibintu byoroshye kuko gituruka no mubihugu byo hanze.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ni umwe mu bitabiriye igikorwa

Ibi biganiro byitabiriye n’abantu batandukanye, barimo n’ingabo z’igihugu

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *