Bamwe mubanyamuryango ba Ferwafa barasabira umukozi wayo Iraguha David kwirukanwa .

Mugihe mu ishyrahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa bakomeje kurebna ay’ingwe,abandi bakishimira ko Nizeyimana Mugabo Olivier yirukanywe nabari baramuhaye ubuyobozi,noneho bigeze aho basabako umukozi ushinzwe umutungo Iraguha David yirukanwa.Amakuru dukesha bamwe mubagana Ferwafa bose binubira imikorere mibi ya Iraguha David.Reka duhere mubasifuzi.Aha harimo ubusumbane cyane ko hariho ngo n’igihe icyo ugenerwa n’amategeko akiguha hashize iminsi,mugihe ubukeneye gukoresha ayo mafaranga ujya mukazi.Abandi bakemanga imikorere mibi ya David Iraguha nk’abayobora amakipe adaha uburenganzira bwabo yirengagiza ko aribo bashebuja.Amakuru dukura muguni zizewe ngo nuko Iraguha David akimara kubwirwa na Nizeyimana Mugabo Olivier ko ategetswe kwegura ngo yahise agira ikibazo kuko niwe wamukingiraga ikibaba murayo makosa akora.

Iraguha David usabirwa kuva muri Ferwafa (photo archives)

Ubwo Iraguha David yari kumwe n’abamwe mubanyamakuru ashakako baza gukora inkuru zivugako Nizeyimana Mugabo Olivier yananijwe ko atananiwe ,bamwe muri abo bagenzi banjye harimo abamusabye ibimenyetso ntiyabasha kubibaha.Umunyamakuru mugenzi wanjye tuganira yagize ati”Natangajwe no kumva Iraguha David avugako ngo agiye guhangana nuwariwe wese wananije Nizeyimana Mugabo Olivier kuko yakoraga neza.Twamubajije nti niba abamuhaye barasanze atarujuje inshingano yananijwe ate?Abategura abakozi ba Ferwafa muzige k’uyu Iraguha David kuko kuyimaramo igihe kinini bisa nkaho aribyo bimutera gukora nabi.Ntawuyibewe uko yananije Regis wari umunyamabanga mukuru wa Ferwafa,kugeza naho yaje kumusimbura by’agateganyo.Inteko rusange ya Ferwafa izige ku kibazo cya Iraguha David kuko nibatagikemura bizahora biteza imidurungano muririya nzu.Twagerageje gushaka umunyamategeko wa Ferwafa Karangwa ntitwabasha kumubona,twanagerageje gushaka abari munshingano muri Ferwafa bose ntitwababona,twagirengo twumve ingamba bafatira Iraguha David.Naho Iraguha David we ngo afite abanyamakuru be bavugana aha amakuru n’abandi nkatwe atajya yemera kuvugisha.Dutegereje inteko rusange ya Ferwafa umwanzuro wayo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *