peeMU Rwanda hashyizwe icyumba cyÔÇÖibitaramo byo mu mwijima.

NUDR nihuriro  ryabafite ubumuga  mu Rwanda, rigiye gutangiza icyumba gishobora kuberamo ibikorwa bitandukanye  ,haba kubafite  ubumuga ndetse nabatabufite  cyaneko ababana n’ubumuga bwokutabona aribo bazajya babasha kuyobora ababona,muriyo myidagaduro .

Dialogue in The Dark”ikaba arinshuro ya kane ibaye ,ikazasoswa kuruyu  wa gatanu taliki  ya27 Ugushyingo 2015. Kandi  ibiganiro bibera mu cyumba cyijimye ntabwo bizagarukira aha bizagenda bikomeza hirya nohino hatabangamiye banyiri kubitunganya.

Nsengiyumva Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2015 yavuze ko bakoze umushinga wo gutegura ahagomba kuba icyumba kigomba kuberamo imyitozo igamije guhindura imitekereze y’abantu ku bafite ubumuga. Kandi  icyumba kirimo umwijima kizaba kirimo abantu b’ingeri zose, ariko by’umwihariko ufite ubumuga bwo kutabona nawe azerekana ubuhanga bafite mukutwereka muribimwe baturusha  kukobo basankaho ubwobuzima  babuhoramo umunsi kuwundi    nabo bafite ubushobozi  nawe udafite .pee

 Kandi muri icyo cyumba barategura  kuzajya bakibyaza inyungu   kikajya kininjiriza amafaranga abafite ubumuga bazajya batoza abantu uburyo bashobora gukora gahunda zabo mu mwijima, ikindi abazaza mu biganiro bizabafasha no guhindura imyumvire yuko  kubafite ubumuga  bwokuta bona ko ntazi bakwi  nyamara  abazitabira bazavaho babonyeko byose babishoboye bityo ntibakimane akazi ntayindi mpamvu.

Ibiteganyijwe  bizabera muri icyo cyumba kirimo umwijima harimo kunywa icyayi utareba, gufata amafunguro, kwidagadura,kandi  ubufasha butangwa n’abatabona ku bareba, abafite ubumuga bwo kutabona bazajya bagaragaza ubuhanga bwabo nko kumenya kubara amafaranga bityo ubibonye akumva ko abafite ubwo bumuga bashobora kuvamo abacuruzi ndetse na banki ikabaha inguzanyo ndetse nama Hotel.

Mugiraneza Jean Bosco umuhuzabikorwa wa “Dialogue in The Dark” mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko mu cyumba cyijimye kizajya kiberamo ibiganiro, ariko abatoza bazaba ari abantu bafite ubumuga bwo kutabona bazajya batoza abantu batandukanye barimo n’abadafite ubumuga. nubwo muri icyo cyumba hazaba ari mu mwijima, ariko abantu bazajya babara amafaranga, ndetse bazashyiramo na expo kuburyo buriwese azajya ahaha atabona undi.  Baragira bati,abatabona baba bareba abareba batabona”.

Iyi gahunda izatangira umwaka utaha wa 2016 ije nyuma y’ibiganiro byabaye mu byiciro bitandukanye, NUDOR n’abafatanyabikorwa bayo icyo bagamije n’uko umuntu utabona adakwiye guhezwa,

   Donathile Kanimba umuyobozi w’ubumwe  bw’abatabona mu Rwanda avuga ko iyi gahunda y’ibiganiro bibera mu mwijima izahera muri Kigali, ariko ari umushinga uzakura ukagera no mu zindi Ntara z’ u Rwanda.

Iki cyumba cyijimye kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa by’imyidagaduro aho abantu bazajya bacuranga batareba, gukora isabukuru, kugura n’ibindi. Iyi gahunda  nshya mu Rwanda irimo ibice bitatu: Icya mbere ni ukubanza kuganiriza abantu bazaba bagiye kujya muri icyo cyumba bwa mbere batabimenyereye kugira ngo batagenda bafite ubwoba, ku mwanya wa kabiri ni ugusobanurira abantu ibiberamo na ho icya gatatu ni uko nyuma amatara azajya acanwa kugira habeho kwinegura by’umwihariko ku bantu badafite ubumuga bwo kutaboba bazaba baje muri icyo cyumba kandi ibyo bakabona bantu beshi babyitabira aho kwikubitiro haje abarenga 400 akaba afite icyizereko bazabyitabira.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *