Ubushakashatsi bwa IPAR bwagaragaje ko kuba hari abana bavukana indwara zisaba ko babagwa bitera ubukene namakimbirane mu miryango

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo gikora ubushakashatsi n'isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, IPAR ku bufatanye na kaminuza ya Aberdeen na CHUK bwagaragaje ko kuba hari abana bavukana indwara zisaba ko babagwa bitera ubukene ndetse n'amakimbirane mu miryango .

Ni mu gihe kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by'abana bavukana ibi bibazo mu bihugu bikiri mu nzira y'Amajyambere bavurwa kandi bagakira.

Ubu bushakashatsi  bwakozwe  ku bana bavukana uburwayi busaba ko babagwa mu Rwanda. Indwara bakunze kuvukana harimo  iz'urwungano ngogozi,urwungano rwimyibarukiro, inzira z'ubuhumekero zitameze neza ,ndetse no kuvukana ingingo zituzuye.

Icyari kigamijwe  akaba ari ukumenya  uko abo bana bahabwa ubuvuzi, imbogamizi bahura nazo n'imyango yabo n'inama zitangwa kugira ngo barusheho kwitabwaho kandi bidahungayije imiryango .

Agaruka ku cyabateye ku bukora ndetse ku byo babonye umuyobozi mukuru w Ikigo gikora ubushakashatsi n'isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, Eugenia KAYITESI  yagaragaje ko basanze abantu badasobanukiwe ubu burwayi kandi buvurwa bugakira.

Ati" Icyaduteye gukora ubushakashatsi n'uko twasanze ababyeyi benshi mu Rwanda batabitwara nk'uburwayi bushobora kuvurwa bugakira, abantu baziko ari uburwayi buterwa n'amadayimoni, uburwayi buzanwa n'ibindi bintu rero ababyeyi  baca mu bibazo byinshi iyo bafite aba bana, abenshi barabihisha ntibabivuge mu miryango yabo, abandi bakumva bigomba kubaho, nangwa n'umwana agomba gupfana nabyo."

Kayitesi kandi avuga ko bene izi ndwara zigira ingaruka ku miryango ariko akanagira icyo asaba kugira ngo iki kibazo gishobore gukemuka.

Ati",Ingaruka nyinshi ziba ku miryango ababyeyi bareka akazi, amafaranga abashiraho, ingendo za buri munsi intonganya amakimbirane mu mago umugabo atongana, umugore ati ntabwo ari umwana ni wowe wabizanye iwacu mu miryango ntibibayo, none ho bwa bukene turimo kurwanya mu gihugu cyacu bugakomereza aho ngaho, kubera ababyeyi bafata igihe kinini bavuza abana babo ntibakore, ntibarere abandi bana, abandi ntibajye ku ishuri bikaba ari ingorane zihoraho muri iyo miryango, bikazana amakimbirane, asaba igihugu na Leta ko yagerageza gushyira ho  inama nini ry'abanyarwanda babaga, ikindi amikoro ni make mituweli ikaba yaba wenda 100% kubantu bafite ibyo bibazo, ubwisungane mu kwivuza bufasha bya bindi byo kwa muganga gusa, ibindi ntabwo babireba."

MUGISHA Roger ni umushakashatsi mu kigo IPAR asaba ababyeyi babana bavukana indwara zisaba ko babagwa  kugana ubuvuzi kuko zivurwa zigakira

Ati" Ubutumwa twatanga n'uko uyu munsi mu gihugu icyo kibazo kirakemuka hari abana benshi bavuwe bakize bameze neza, nufite icyo kibazo yagana inzego z'ubuvuzi bakamufasha."

Dr NTAGANDA Edmond uvura bene izi ndwara mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK avuga ko nibura ku mwaka bakira abana  basaga igihumbi bafite bene izi ndwara kandi muri bo abari hagati ya 400 na 500 bakaba bavurwa ari uko babazwe, ikindi ngo ni uko abavura bene izi ndwara bakiri bake akaba asaba ko hagira igikorwa bakiyongera.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *