Rubavu: Ubukangurambaga bwa Menya RFL bwitezweho kuzabafasha kugabanya ibyaha

Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera irashimirwa ubukangurambaga yakoreye mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu bwo kumenyekanisha iki kigo ndetse nibyo gikora.

 "Menya RFL"  ngo bayitezeho impinduka zizatuma abaturage bagabanya gukora ibyaha kuko bazaba bamaze kumenya ko ukoze icyaha hari abashinzwe gutahura ibimenyetso by'icyaha yakoze.

Habyarimana Jean Claude  umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry'ubukungu asanga ubumenyi bakuye muri ubu bukangurambaga ni bukorwa no mu baturage buzafasha kugabanya ibyaha.

Yagize ati"  Aya mahugurwa aziye igihe kuko ahuje inzego z'ibanze nk'abantu babana n'abaturage, kandi tuziko inshingano z'icyi kigo zijyanye no gukemura ibibazo duhura nabyo by'abaturage byatugoraga twebwe tubona ibimenyetso mu buryo butandukanye. Aya mahugurwa eje ari igisubizo kuko  turushijeho kumenya imikorere ya RFL, ikirimo kandi gikomeye ubukangurambaga bukozwe neza mu baturage bwafasha kugabanya ibyaha bigenda bikorwa kuberako abaturage barushaho kumenya ko aho yakorera icyaha icyaricyo cyose hari abashinzwe kuba bacukumbura ibimenyetso mugihe we yibwiraga ko ibi bimenyetso bitamenyekana".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yemeza ko ubu bukangurambaga buzatuma abaturage bamenya serivisi RFL itanga.

Yagize ati" RFL twari tuyizi kubera ubufasha isanzwe iduha ku bibazo bitandukanye byagaragaraga mu Ntara yacu y'Iburengerazuba, ubu bukangurambaga bwimbitse kandi bukomatanyije bwadufashije, kuko buratuma abaturage bacu bamenya RFL na serivisi batanga".


Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt. Col.  Dr. Charles Karangwa, yabwiye abayobozi bitabiriye iki gikorwa ko bafite Uruhare rukomeye mu kumenyekanisha serivisi z’ibimenyetso byifashishwa mu butabera mu gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.

Ati “Muri RFL dutanga serivisi nyinshi zirimo iz’uturemangingo ndangasano (ADN), Serivisi zo gupima inyandiko mpimbano, Gupima ibitero by’ikoranabuhanga, Serivisi yo gupima abantu bapfuye uhereye ku menyo n’amagufwa, Leta ikaba yarashyize hi gahunda yo kugabanya ibiciro kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze ititaye ko ibikoreshwa byose bivanwa hanze, ariko hari inzego zitureberera tuzakomeza dufatanye turebe ko ibiciro bitazamuka cyane.”

Ubukangurambaga bwise "Menya RFL" aho bwagiye bukorwa hose mu Ntara zitandukanye bahamya ko nta gushidikanya izatanga umusaruro haba ku bayobozi ndetse n'abaturage kuko abantu benshi bayumvaga ariko batazi akamaro kayo mu butabera, ariko ubu bakaba bari kumenya serivise zayo kuburyo nuwayikenera ku gitike yabasha kuyigana kandi agahabwa serivise zinyuze mu mucyo.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *