Urubyiruko rwakoze porogaramu ya Kudi Books izajya yifashishwa mu icungamutungo ku bufatanye na CRS

 

Bamwe mu itsinda ry’urubyiruko rwakoze porogaramu ya mudasobwa Kudi Books yifashishwa mu icungamutungo babifashijwemo na CRS barishimira urwego bagezeho mu gukoresha ikoranabuhanga, ko ibyo bakora bizaba ibisubizo bizakemura ibibazo urubyiruko rucuruza, ruhura nabyo.

Hakizimana Eraste ni umworozi w’inkoko, avuga ko bagorwaga no kwandika mu bitabo ndetse no kubigendana kuko babaha batizeye umutekano wabo, ariko nibahabwa iyi porogaramu bazajya bicungira utungo wabo aho bzajya baba baherereye.

Yagize ati” Iriya porogaramu bagiye kuduha twacungaga umutungo w’ibyo dukora twifashishije ibitabo, ariko nkanjye w’umworozi byangoraga kuko hari nk’igihe najyaga kudaha amazi igitabo kikaba kiguyemo, umvura yanyagira kigatota, naba nagiye nko mu nama bikansaba kubigendana, iyi porogaramu izamfasha kuko nzaba nyigendana mbasha gucunga umutungo wanjye aho nzajya mba ndihose”.

Ubukombe Pacific ni umwe mubagize itsinda ry’urubyiruko ryakoze porogarame ya mudasobwa kuri Kudi Books yifashishwa mu icungamutungo, avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ba rwiyemezamirimo bato, abenshi mu gucunga umutungo wabo bifashisha ibitabo.

Yagize ati ” Kudi Books ni porogaramu iri kuri web site, na Mobil application turi buze gushyira hanze aha vuba ikaba ikemura ibibazo bya ba rwiyemezamirimo badafite abacungamutungo babigize umwuga, kandi na none, bashobora gusanga abo bacungamutungo kuburyo buhenze, ariko noneho kudi books nicyo ibakorera yakorewe ba rwiyemeza mirimo abato n’abaciriritse kugirango babashe kumenya uko umutungo umeze muri bizinesi zabo, uko amafaranga yinjira n’uburyo asohoka, ibyo baranguye inyungu byagize. Hari nkaho wajya ukabaza amafaranga bungutse bake nibo bahita bayakubwira bisaba ko abanza kujya mugitabo akandika ibyo yacuruje nibyo yakopye, riko kudi books izajya ibafsha yifashishije ikoranabuhanga”.

Iyo porogaramu ya mudasobwa yifashishwa mu icungamutungo yakozwe nurubyiruko igiye kugezwa kubandi ba rwiyemezamirimo bo murubyiruko bakiri bato, bikozwe n’umuryango mpuzamahanga w’abepisokopi gatorika wo muri Amerika CRS.( Catholic Relief Services).

Jude Marie Banatte uhagarariye CRS mu Rwanda avuga ko gufasha urubyiruko rw’uRwanda rufite imishinga y’ikoranabuhanga bigamije gufasha igihungu kugera ku ntego z’iterambere cyihaye.

Ati” Dukorera mu bihugu birenga ijana kw’isi kandi URwanda ni kimwe muri ibyo bihugu, igituma ibi dukora mu Rwanda aringenzi cyane, nuko 70% by’abaturage biki gihugu ari urubyiruko ubwo rero ushaka gutanga umusanzu wawe w’iterambere ry’igihugu ukwiye gufasha urubyiruko kuko niyo ntambwe ya mbere igeza ku iterambere ry’ubukungu ryifuzwa”.


Itetero Solange Umuyobozi mu kuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko muri Minisitiri y’urubyiruko n’umuco agaragaza ko imishinga y’urubyiruko ijyanye n’ikoranabuhanga itaragera ku gipimo kifuzwa iyi Minisiteri igasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga kandi tuzana impinduka.

Yagize ati” Mugushingira kubumenyi Ikoranabuhanga ni kimwe muby’ingenzi tugomba kwifashisha nk’igikoresho, ari nayo mpamvu habaho gahunda nkizingizi zifasha urubyiruko gukangukira ayo mahirwe, nibyo imishinga iracyari mikeya ntabwo iragera ku rwego twifuza ari nayo mpamvu dushishikariza urubyiruko rwose, gutekereza icyo bakora bifashishije Ikoranabuhanga kugirango bakemure ibibazo byugarije abanyarwanda, kuko ikorana buhanga rifasha muri byose”.

URwanda rufite icyerekezo cyo guteza imbere ikoranabuhanga rukifuza Kuba igicumbi cyaryo muri Afulika nisi yose muri rusange, byaba gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, mu buvuzi ndetse no mu bucuruzi kuko Ikoranabuhanga riraza rikabaha igisubizo.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *