Intara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe Nkurikiyimana Pierre Gitifu w’umurenge wa Musebeya arakekwaho kunyereza Gahunda ya Girinka

Ujya guhabwa inshingano zo kuyobora akorera indahiro ku idarapo ry’igihugu.Indahiro ya buri muyobozi yumvikanamo kutazakoresha ububasha mu nyungu ze bwite.Ese Nkurikiyimana Pierre Gitifu w’umurenge wa Musebeya we yaba ahagaze gute mu miyoborere?Ese Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe na nyobozi bo bahagaze gute muri iki kibazo cyo mu murenge wa Musebeya?Ubuse barashaka ko Umukuru w’igihugu Paul Kagame azaba ariwe ujya kugikenura?

Imiyoborere ihamye ishingira ku iterambere ry’umuturage.Izi ninazo nshingano Umukuru w’igihugu Paul Kagame akangurira buri muyobozi kuva k’urwego rw’igihugu kugera kurw’Isibo.Inkuru yacu iri mu ntara y’Amajyepfo ,mu karere ka Nyamagabe.Aha niho hari inkuru ivugwa kuri Nkurikiyimana Jean Pierre Gitifu w’umurenge wa Musebeya uvugwaho kutubahiriza inshingano yarahiriye zo gukorera abaturage.Amakuru ava mubizerwa ba Nyamagabe akagera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com aravugako Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Jean Pierre akora amakosa menshi agakingirwa ikibaba na Meya w’Akarere cyane ko abaturage iteka bamuregera urwego ayobora.Umwe mubanyazwe Inka muri ya gahunda yagenwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yo koroza buri muturage kugirengo harwanywe igwingira mu bana.Uwo muturage tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we ariko yagize ati “Twagenewe Inka ,ariko Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Jean Pierre ashyiramo abishoboye twe twari twazigenewe turazibura.Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com cyagiranye ikiganiro na Nkurikiyimana Jean Pierre Gitifu w’umurenge wa Musebeya.

Ingenzi: Har’amakuru akuvugwaho ashingiye ku bikorwa wakoreye umuturage bivugwako ngo waba waramwambuye isambu byaba byifashe gute?

Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre: Reka tuze kubivugana. Ibyo ni ugusebanya

Ahubwo ari kuntwarira isambu akongeraho no kunsebya

Ingenzi: Andi makuru nay’uko uvugwaho kurigisa gahunda ya girinka yo byaba byifashe gute?

Gitifu w’umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre: Nyirigisa nyijyana hehe?

Ibyo ndumva byaba ari ibyaha Girinka ni gahunda ya Perezida wa Repubulika uwashaka ntukinishwa. Ahubwo wirinde utagwa mumutego w’abo baguha amakuru y’ibihuha.

Warigisa inka bikananirwa kujya muri RIB koko. Abo mu nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyamagabe nazo mu kiganiro twagiranye banze ko dutangaza amazina yabo,ariko dore ubutumwa baduhaye.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu ahabwe inka muri gahunda ya girinka agomba kuba ari ku rutonde rwemejwe na komite ya girinka Kandi akaba atishoboye ari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe. Mu murenge wa Musebeya ho si ko bimeze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Nkurikiyimana Pierre iyi gahunda yayigize akarima ke aho aziha abifite batari no ku rutonde rwa girinka . Urugero ni aho yahaye inka uwitwa Mukandinda Triphonie wo mu kagari ka Runege kandi atari ku rutonde rwemejwe na komite y’umurenge n’iy’Akarere . Yanayihaye undi witwa Habimana Damascene wo mu kagari ka Rugano nawe atari ku rutonde . Uyu Muyobozi kandi agurisha inka za girinka uko yishakiye amafaranga akayatwara mu gihe hariho konti ya girinka ishyirwaho amafaranga ya girinka . Urugero ni inka ya girinka yari yarahawe Nsekanabo Damascene wo mu kagari ka Gatovu yagurishije ibihumbi magana atatu na mirongo inani (380,000frw) arayitwarira . Aya makosa yose ayakora yishingikirije umwanya arimo no gutera ubwoba abaturage . Uyu Muyobozi kandi agenda anyaga imitungo y’abaturage abatera ubwoba ko yabafungisha . Urugero ni umuturage wo mu murenge witwa Ngendambazi Jean wo mu murenge wa Musange mu kagari ka Jenda mu mudugudu wa Nyakibungo yandikiye ibaruwa amutera ubwoba kugira ngo amwambure umurima we wegeranye n’isambu yaguze kandi iyi sambu ye yayiguze Ngendambazi Jean afite uwo murima . Ni umurima w’akabande kandi isambu ye ni iy’igasozi .

Tuzakomeza kubagezaho amakuru yo mu murenge wa Musebeya,cyane ko hagati ya Gitifu Nkurikiyimana Pierre bitifashe neza n’abaturage ashinzwe guha serivise zitandukanye.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *